Mbonabucya yageneye ubutumwa abanenze urwego rwa APR

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mbonabucya Désire wabaye kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, ntiyemeranya n’abanenze imikinire ya APR FC mu irushanwa rya Cecafa Dar Port Kagame Cup 2024 yaberaga muri Tanzania ikegukanwa na Red Arrows yo muri Zambia.

Ku Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024, ni bwo hasojwe irushanwa rya Cecafa Dar Port Kagame Cup risanzwe rizwi nka Cecafa Kagame Cup. Ni irushanwa ryaberaga mu Mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania.

Ikipe ya Red Arrows FC yo muri Zambia yaje itumiwe, ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsindira APR FC ku mukino wa nyuma, penaliti 10-9 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu minota 120 y’umukino.

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma kw’ikipe y’Ingabo, hari abakomeje kunenga imikinire ya yo ndetse bamwe bagaragaza ko abakinnyi bashya yaguze ntacyo bazayifasha yaba muri shampiyona no ku rwego mpuzamahanga.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, Mbonabucya Désire, yavuze ko nta byacitse abantu bakwiye kugaragaza muri APR FC kuko gutsindirwa kuri penaliti ari ikintu gisanzwe mu mupira w’amaguru kandi ko iyi kipe yagaragaje urwego rwiza muri iri rushanwa n’ubwo itagize amahirwe yo kwegukana igikombe.

Ati “Hari ikintu ntumva neza.. Kuki abantu bamwe banenze ikipe ya APR FC yari yitabiriye CECAFA Kagame Cup ko yatsinzwe kuri penaliti ku mukino wa nyuma, kandi mu mikino yindi yose yakinnye yaritwaye neza, Kandi yaragaragaje ko ifite ikipe nziza?”

Yakomeje agira ati “Gutsindwa ku mukino wa nyuma  na bwo kuri penaliti ntibivuze ko ikipe atari nziza. Ikindi kandi twibuke ko iyi kipe ikirimo gutegura shampiyona n’imikino y’Igikombe cya Afurika.”

Mbonabucya kuri we abona nta byacitse yabaye mu kipe y’Ingabo ko ahubwo Abanyarwanda bose bari bakwiye kuba bayishyigikira kuko mu mikino Nyafurika izaba ihagarariye Igihugu.

Ati “Kuri njye nk’umu-sportif, numva ikipe iyo ari yo yose yaba APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura VS, Police FC, mu gihe igiye gukina imikino nk’yi ikwiriye gushyigikirwa n’abakunzi b’umupira wacu mu buryo bwa fair-play aho kuyica intege no kuyitesha agaciro, cyane ko iba ihagarariye Igihugu cyacu muri iyo mikino irimo.”

- Advertisement -

Désire yasoje avuga ko Abanyarwanda bakwiye guhindura imyumvire, hanyuma we ikipe yagaruka ikongera ikitegura guhangana n’uwo ari we wese mu marushanwa y’imbere mu Gihugu.

Ikipe y’Ingabo ibitse ibikombe bitatu bya CECAFA Kagame Cup, byose yatwaye ubwo iri rushanwa ryabaga ryakiniwe mu Rwanda.

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League. Mu ijonjora ry’ibanze izahura na Azam FC yo muri Tanzania, izasezerera izaba iri mu nzira irimo Pyramids FC yo mu Misiri.

Mbonabucya Désire yanenze abatarashimye uko APR FC yitwaye mu mikino ya Cecafa Dar Port Kagame Cup
APR FC yatahanye umwanya wa Kabiri mu irushanwa rya Cecafa Dar Port Kagame Cup

UMUSEKE.RW