Mu Rwanda hatangijwe ishuri ry’abana rya “Gymnastique”

Biciye mu ishuri rya Kigali International Gymnastics Academy (K.I.G.A), mu Rwanda hatangijwe ishuri ry’abana ryigisha imikino ngororamubiri (Gymnastique).

Igitekerezo cyo gutangiza ishuri rya “K.I.G.A” mu Rwanda, cyatangijwe n’umutoza mpuzamahanga wa ryo, Uwayezu Pascal usanzwe ari n’umutoza mukuru w’Igihugu y’u Rwanda y’Abakina uyu mukino mu Rwanda.

Ishuri rya “Kigali International Gymnastics Academy”, ryashinzwe hagamijwe ahanini gutanga amasomo atandukanye ku mukino ngororamubiri [Gymnastique] ariko hibandwa ku bakiri bato mu bakobwa n’abahungu. Riherereye i Nyarutarama ahazwi nka Nature Kigali ku muhanda wa KG 515 St.

Umutoza, Uwayezu Pascal asobanura impamvu nyamukuru yo gushinga iri shuri, yavuze ko bifuza gufasha abakiri bato kwitabira no gusobanukirwa uyu mukino kugira ngo bazabyaze umusaruro amahirwe awurimo. Uyu mutoza yakomeje avuga ko Gymnastique ari Siporo ibumbatiye izindi zose.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Gymnastique mu Rwanda [Ferwagy], Nzabanterura Éugene, yishimiye gushingwa kw’iri shuri kuko ari igikorwa kizafasha uyu mukino mu iterambere rya wo.

Gymnastique, ni Imikino ngororamubiri iri mu bwoko bwa Siporo ikubiyemo imyitozo ngororamubiri, isaba kuba umubiri uringaniye cyangwa se uburinganire bw’ingingo z’umubiri (Balance), imbaraga z’umubiri, guhinduka kw’imitekerereze no ku mubiri, kubanguka mu buryo ukoreshamo umubiri, guhuza na bagenzi bawe mu byo muri gukora, ubuhanzi n’ubugeni hakoreshwejwe umubiri ndetse n’ubushobozi bwo kwihanganira uburibwe.

Imyitozo y’iyi Siporo igira uruhare mu mikurire no gukomera kwa bimwe mu bice by’umubiri w’umuntu, harimo nk’amaguru, amaboko, intugu, igituza n’imitsi yo mu nda.

Ikirenze kuri ibyo kandi, uyu mukino ufasha abawukina kuzamura ubushobozi bwo gukoresha ubwonko, bagatekereza vuba kandi mu buryo bwihuse bitewe n’igikorwa runaka umuntu aba agiye gukora.

Muri uyu mwaka, u Rwanda ruheruka kwakira imikino Nyafurika ya Gymnastique Rhythmic.

- Advertisement -
Abana bagiye gufashwa muri uyu mukino
Bazafashwa gukura bakina uyu mukino
Ibisabwa ngo abana bandikwe
Kigali International Gymnastics Academy yatangije ishuri ryigisha “Gymnastique”
Pascal yiyemeje gufasha abakiri bato bakina “Gymnastique”
U Rwanda ruherutse amarushanwa Nyafurika mu mukino wa “Gymnastique”
Mu Rwanda hari Abanyarwanda bakina “Gymnastique”
Ubuyobozi bwa Ferwagy, bwishimiye itangizwa rya K.I.G.A

UMUSEKE.RW