Muhanga: Abatuye mu cyaro bavuga ko ubuhinzi buvuguruye babukesha Kagame

Abatuye mu Murenge wa Nyabinoni, bavuga ko ubuhinzi buvuguruye butanga umusaruro babukesha Paul Kagame.

Ni ubuhamya batanze ubwo abakandida depite bo mu muryango FPR Inkotanyi biyamamazaga, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Nyabinoni.

Mukansanga Jacqueline umwe mu batanze ubuhamya avuga ko yahereye ku bihumbi 100 frw acuruza urwagwa arukuramo inyungu ya Miliyoni yaguze isambu ebyiri, atangira guhinga urutoki n’ibigori.

Mukansanga avuga ko isambu imwe yayihinzemo urutoki, indi sambu ayihingamo ibigori.

Ati “Umusaruro navanye muri ibyo bihingwa wampaye ubushobozi bwo kwigurira inzu kugira ngo mve mu bukode.

Ubu mfite konti ebyeri mu bigo by’Imari ,ndabitsa nkabikuza kandi mfite intego yo kugura moto nzajya ngenderaho njya mu nama ku Murenge no ku Karere kubera ko ndi Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Kagari ka Masangano.”

Uyu mubyeyi yabwiye abamuteze amatwi ko Tariki 15 Nyakanga 2024 umunsi w’amatora uzasanga afite icyo kinyabiziga.

Ati “Ibi byose nagezeho nta wundi mbikesha usibye Paul Kagame n’Imiyoborere myiza ye.”

Niyigena Marie Chantal wo mu Kagari ka Nyarusozi  Umurenge wa Nyabinoni, avuga ko gutora Kagame kuri we atabishidikanyaho kubera ko yamuvanye mu manegeka mu Kagari ka Muvumba aho bari batuye.

- Advertisement -

Ati “Aho twabaga mbere ibiza byaraje bihitana Umuryango w’abantu batanu, bihitana n’itungo ryanjye tubasha kurokoka.”

Yavuze ko yubakiwe inzu mu Mudugudu ahantu hameze neza hadashobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo.

Yagize ati “Ubu ndaryama ngatuza no mu bihe by’itumba nta bwoba mba mfite ko ibiza bishobora kutwica.”

Mu Murenge wa Nyabinoni ahabereye igikorwa cyo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi n’abakandida depite ni mu birometero birenga 60, aho abahatuye bavuga ko nta mashanyarazi bagiraga mu myaka yashize, bakavuga ko ayo bafite bayahawe na Paul Kagame.

Mukansanga Jacqueline avuga ko yahereye ku bihumbi 100 ubu inyungu yakuyemo yayiguzemo inzu, n’amasambu abiri
Hon Kalinijabo Barthélemy, Kampororo Jeanne na Musonera Germain abakandida Depite
Ababyeyi baje kwamamaza bafite ibisabo

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga