Muhanga: Baravuga Imyato Kagame wabakuye muri Nyakatsi

Abatuye mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga bavuga ko biteguye gutora  Umukandida wa FPR wabakuye muri Nyakatsi akabatuza mu Mudugudu w’Icyitegererezo.

Ibi babivuze muri gahunda yo kwamamaza abakandida Depite bari ku rutonde rw’Umuryango FPR.

Mu ndirimbo, mu mbyino no mu mivugo, abatuye mu Murenge wa Kabacuzi,  bavuga ko nta wundi mukandida biteguye guhundagazaho amajwi usibye uwabavanye mu nzu za Nyakatsi, akabatuza aheza mu Mudugudu.

Nzabandora Alphonse watanze ubuhamya avuga ko yabaga mu nzu ya nyakatsi imvura yagwa ikabanyagirana n’umuryango wose.

Nzabandora akavuga ko ari baturage bagiriwe amahirwe yo guhabwa inzu mu Mudugudu urimo amazi, amashyanyarazi, Ivuriro ndetse n’amashuri.

Ati “Nta wundi nkesha iryo terambere keretse Paul Kagame.”

Avuga ko mu myaka yashize yacikirije amashuri, aza kuyakomeza aho Kagame ayoboreye u Rwanda. Nzabandora avuga ko ubu amaze kwiteza imbere kubera Imiyoborere myiza.

Dusabe Marie Jeanne wo mu Murenge wa Kibangu avuga ko yapfakaye mu mwaka wa 2000  yibaza uko azabaho biramushobera.

Avuga ko yibumbiye muri Koperative y’ababoshyi b’uduseke we na bagenzi be,  Kagame abashakira isoko ryo hanze y’uRwanda n’imbere, bimuhesha amahirwe yo kujya abona amafaranga atungisha umuryango we.

- Advertisement -

Ati “Amafaranga nkura mu buboshyi bw’uduseke nayaguze ingurube ku buryo mbasha kwinjiza ibihumbi 60frw ku kwezi.”

Muri iki gikorwa cyo kwamamaza, Abanyamuryango berekanye abakandida batatu bari ku ilisiti y’Umuryango FPR Inkotanyi aribo Hon Kanilijabo Barthélemy, wari usanzwe ari umudepite, Kampororo Jeanne na Musonera Germain.

Abakandida Depite bari ku rutonde rw’Umuryango FPR Inkotanyi
Chairman w’Umuryango FPR mu Karere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yasabye abatuye mu Murenge wa Kabacuzi na Kibangu gutora neza
Nzabandora Alphonse ashima Paul Kagame wamuvanye muri Nyakatsi akamutuza eheza mu Mudugudu 
Dusabe Marie Jeanne wo mu Murenge wa Kibangu avuga ko kubera Imiyoborere myiza ya Paul Kagame yavanywe mu bwigunge yibumbira mu makoperative
Abatuye mu Murenge wa Kabacuzi bavuga ko Umunsi utinze kugera 

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga