Muhanga: Gitifu mushya yasabwe gukurikirana imishinga Akarere gafitemo imigabane

Mutesayire Gloriose  niwe Munyamabanga  mushya w’Akarere ka Muhanga, uyu yahawe umukoro wo gukurikirana imishinga Akarere kashoyemo Imari.

Mu ihererekanya bubasha hagati y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akarere ka Muhanga, Kampire Flora, n’Umusimbuye kuri izo nshingano  ryabaye kuri uyu wa gatatu Tariki ya 03 Nyakanga 2024, Kampire  Flora, avuga ko  hari imishinga ine Akarere gafitemo imigabane ,umusimbuye agomba kwitaho by’umwihariko.

Umushinga wa mbere  Akarere kashoyemo amafaranga ni Sosiyete y’Ishoramari ya Muhanga iherereye mu Mudugudu wa Munyinya Akagari ka Ruli, Isoko rya Muhanga, Uruganda rw’Ikigage ruherereye mu Karere ka Kamonyi ndetse n’Umushinga wo kubaka Hoteli uherereye mu Murenge wa Shyogwe.

Ati “Twifuza kandi ko wita kuri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imali ya Leta, itangwa ry’amasoko ya Leta, Inama Umugenzuzi Mukuru w’Imali yagiye atanga mu bihe bitandukanye.”

Kampire yasabye umusimbuye gushyira inyungu z’akazi imbere, akita  ku igenamigambi ry’Akarere ry’igihe kirambye, isuzuma ry’imihigo y’Umwaka utaha wa 2024-2025, n’Umushinga w’amasezerano yasinywe n’ategerejwe gusinywa muri uyu mwaka utaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya, Mutesayire Gloriose ,avuga ko kugira ngo ashyire mu bikorwa inshingano ahawe bisaba ubufatanye, gukorana ibiganiro n’abakozi bagenzi be, akavuga ko ibyo bakora byose hatarimo imitangire ya serivisi inoze bitagerwaho.

Ati “Nanga amanyanga ngakunda kuganira n’abo dukorana kandi ntabwo nje gusenya ibyo mwagezeho ahubwo tuzuzuzanya.”

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert yijeje Gitifu mushya ubufatanye avuga ko ikibahuza ari akazi.

Ati “Birasaba Umutima w’Ubushake,  niba hari icyo utazi jya wegera abo mukorana.”

- Advertisement -

Gusa imwe muri iyi mishinga Akarere gafitemo Imari yagiye ivugwamo inyereza ndetse no kudindira.

Ni mu gihe Sosiyete y’Ishoramari ya Muhanga, SIMU,  yonyine bikekwa ko abayikoragamo banyereje za miliyoni nyinshi zikajya zandikwaho umukozi wo mu rugo ko ahafite ubutaka n’abandi bantu batigeze bahatura.

Hari kandi n’umushinga wa Hoteli umaze imyaka irenga 20 waradindiye.

Gitifu w’Akarere mushya yari umugenzuzi w’umurimo mu Karere ka Nyamagabe na Gisagara, yaje kuri uwo mwanya avuye ku mwanya w’umukozi ushinzwe amasoko mu Karere ka Nyaruguru, yanabaye Umunyamategeko muri ako Karere.

Ihererekanyabubasha ryabaye abakozi b’Akarere bahari 
Gitifu w’agateganyo w’Akarere ka Muhanga Kampire Flora avuga ko hari imishinga ine umusimbuye agomba gukurikirana
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga aje kuri uyu mwanya avuye iNyamagabe na Gisagara.

MUHIZI ELISEE

UMUSEKE.RW/Muhanga.