Muhanga: Umugabo yahaze ‘Manyinya’ ashumika urugo rwe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umugabo yitwikiye urugo abitewe n'ubusinzi

Umugabo wo mu Karere ka Muhanga , mu Murenge wa Nyamabuye,yatwitse urugo rwe abitewe n’ubusinzi n’itabi yanywaga.

Havugimana Silas w’imyaka 55  asanzwe atuye mu Mudugudu wa Biti, Akagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yatangaje ko uyu mugabo yitwikiye urugo abitewe n’ubusinzi bukabije.

Ati“Amakuru dufite ni uko Havugimana yatwitse urugo rwe mu ma saa kumi za mugitondo, akoresheje itabi kandi ubuyobozi bwamugezeho bugasanga yari yanyoye inzoga nyinshi.”

Nshimiyimana avuga ko basanga ari impanuka nubwo na yo yaturutse ku kuba yari yanyoye. Uyu muyobozi avuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa kumi za mugitondo.

Ati “Tumaze kumufasha kuzimya ni bwo twamubajije tugira ngo tumenye niba yaba yatwitse urugo rwe ku bushake, maze atubwira ko yari arimo kunywa itabi riramucika rigwa ku rugo ruhita rufatwa agorwa no kuzimya kubera imbaraga nkeya.”

Nshimiyimana agira inama abantu kujya banywa mu rugero.

Agira ati “Abantu banywa inzoga ndabagira inama yo kuzinywa mu rugero, kuko Havugimana iyo aza kuba yanyoye mu rugero ntabwo urugo rwe rwari gushya atarabasha kuruzimya. Ikindi navuga nugusaba abantu kugabanya amasaha bakoresha banywa inzoga, ahubwo bakayakoresha bitabira umurimo”.

Abaturanyi n’ubuyobozi baje kuzimya rwatangiye gushya

UMUSEKE.RW

- Advertisement -