Myugariro wa AS Kigali yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga.

Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Urupfu rwa Mukonya wakinaga mu bwugarizi ku ruhande rw’ibumoso muri AS Kigali, rwatewe n’uko yagonganye n’umunyezamu ubwo yari mu myitozo y’abatarabigize umwuga yitwa Ingenzi FC.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko Ingenzi FC yakinaga n’indi yitwa Dusabane FC ku kibuga cy’i Mageragere.

Uyu myugariro ubwo yagonganaga n’umunyezamu, ururimi rwahise rugwa mu nda maze rufunga inzira zicamo umwuka.

Hahise hahamagarwa Imbangukiragutabara, ariko umunsi wa Nyakwigendera wari wageze.

Umurambo wa Ahoyikuye, uri ku Bitaro bya Nyarugenge mu buruhukiro mu gihe umuryango uri gutegura uko azashyingurwa.

Mukonya yakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports na AS Kigali yari agifitiye amasezerano y’akazi.

Mukonya yamaze kwitaba Imana

UMUSEKE.RW

- Advertisement -