Nimuntora mituweli izajya ibavuza ahantu hose – Dr Frank Habineza

Joselyne UWIMANA Joselyne UWIMANA
Dr Frank Habineza wa Green Party wiyamamariza kuba Perezida w'u Rwanda

Bugesera: Umukandida ku mwanya wa Peresida watanzwe n’ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza yabwiye abo mu Bugesera ko natorwa mituelle izajya ibavuza ahantu hose.

Dr Habineza ku wa Mbere yakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Murenge wa Juru, abwira abaho ko natorwa mu ngengo y’imari ya leta azongeramo amafranga yo kunganira ubwisungane mu kwivuza, mituelle de sante, abayifite bakajya bivuriza mu mavuriro yose yaba aya leta n’ayigenga.

Yambwiye abari bateraniye aho yiyamamarije ko ishyaka ryabo ari ryo ryakoze ubuvugizi, kugira ngo mituweli ikoreshwe umuntu akimara kuyishyura aho kurindira ukwezi.

Ubu rero ngo icyo bagomba gukorera Abanyarwanda ni uko mituweli igomba gukoreshwa nk’ubwishingizi bwa RAMA, ku buryo uyifite azajya yivuriza mu mavuriro yose ari mu gihugu, yaba aya leta cyangwa ayigenga.

Yagize ati “Icyo mbasaba banya-Bugesera ni uko mwantora maze nkabafasha kubona ubuvuzi bubabereye.”

Dr Habineza avuga ko umuturage atazongera kujya kwivuza ngo ahabwe ibinini bya Paracetamol gusa, indi miti bakamutegeka kujya kuyigura hanze, nkaho atishyuye ubwishingizi.

Ati “Nimuntora mituelle izakora nka RAMA kuko farmasi zose ndetse n’amavuriro yose azajya abavura nta kindi bababajije kuko leta izashyiramo amafranga yo kubafasha no kugura imiti ihagije.”

Bamwe mu baturage bari bitabiriye icyo gikorwa bavuga ko aramutse abafashije bakabona imiti kuri mituweli batabohereje muri farmasi kuyigurira byabafasha cyane, ngo biri mu bibagora igihe barwarije abantu mu bitaro.

Tuyizere Alice yagize ati “Mituweli ni nziza kuko iradufasha, ariko tugira ikibazo iyo urwaje umuntu mu bitaro akenshi imiti bamwandikira tujya kuyigurira ahanze, ku mafaranga yawe hatariho mituweli. Icyo rero bakidukoreye koko nk’uko babivuga byadufasha rwose kandi cyane.”

- Advertisement -

Twizeyimana Anathole na we ati “Ibyo yavuze byo kudufasha kwivuza tukabona imiti yose kuri farumasi, cyangwa kwivuriza mu mavuriro yose byadufasha, baramutse koko babikoze cyaba ari ikintu cyiza, kuko nta muntu wakwanga kwivuriza ahantu heza kandi bamwitaho neza akahabona byose, ariko cyane cyane ikibazo cy’imiti ni cyo kibabaje kuko batwohereza kuyigurira hanze, ugasanga bamwe nta bushobozi dufite bityo umurwayi hakabaho igihe yahazaharira.”

Ishyaka Green Party ryaniyamamarije mu Karere ka Kicukiro, mu murenge wa Gahanga.

UWIMANA Joseline / UMUSEKERW