Ntwari Fiacre yerekeje muri Kaizer Chiefs

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’ibihe byiza yagize muri TS Galaxy FC yo muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre ukinira ikipe y’Igihugu, Amavubi, yerekeje muri Kaizer Chiefs yo muri icyo gihugu.

Muri Kamena 2023, ni bwo umunyezamu wa mbere w’Amavubi, Ntwari Fiacre, yageze kuri TS Galaxy FC yo muri Afurika y’Epfo, ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu munyezamu wageze muri Afurika y’Epfo akazamura urwego, byabaye impamvu yo kubengukwa n’amakipe yandi akomeye muri iki gihugu ndetse no hanze yacyo.

Amakuru yizewe UMUSEKE ukesha inshuti za hafi za Ntwari Fiacre, avuga ko yamaze gusinyira Kaizer Chiefs amasezerano y’imyaka itatu.

Fiacre yatanzweho ibihumbi 300$ kuko yari agifite amasezerano y’umwaka umwe muri TS Galaxy FC.

Uwahaye amakuru UMUSEKE, yagize ati “Nibyo yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu muri Kaizer Chiefs. Imana Isubiriza igihe kabisa.”

Ntwari w’imyaka 24 mbere y’uko ava mu Rwanda, yakiniye amakipe arimo Intare FC, APR FC, Marines FC na AS Kigali yavuyemo yerekeza muri Afurika y’Epfo.

Fiacre yari asigaye ari umunyezamu wa mbere muri TS Galaxy FC
Icyizere yarakizamuye cyane
Fiacre yakiniraga TS Galaxy FC yari amazemo umwaka umwe
Ni umunyezamu wa mbere mu kipe y’Igihugu Amavubi
Ni umusore umaze kuzamura urwego

UMUSEKE.RW