Nyagatare: Harashimwa uruhare rw’Ibigo mbonezamikurire mu kugabanya igwingira

Ibigo mbonezamikurire n’ubukangurambaraga mu baturage byafashije inzegoz’ibanze mu Karere ka Nyagatare kugabanya ku kigero gishimishije igwingira mu bana bato mu myaka irindwi ishize.

Ibi ni ibitangazwa n’ubuyobozi bw’aka Karere buvuga igingira mu bana bato ryavuye kuri 45% rikagera kuri 27.4% biturutse ku ishyirwaho ry’ibigo mbonezamikurire ndetse n’ubukangurambaga bwakozwe n’inzego zitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko ingamba ya mbere yatumye igwingira mu bana rigabanyuka harimo gutangiza ibigo mbonezamikurire mu Midugudu yose igize utugari two mu Karere ka Nyagatare  bakabiheramo abana indyo yuzuye.

Avuga ko Akarere ka Nyagatare gafite ibigo mbonezamikurire 1900 biri mu  midugudu 628, ibigo avuga ko byafashije cyane mu kugabanya igwingira ry’abana bato kuko bitunganyizwamo indyo yuzuye igaburirwa aba bana ndetse ababyeyi babo nabo bakigishwa gutegura iyi ndyo yuzuye mu ngo zabo.

Ibi bigo mbonezamikurire byagize uruhare runini mu kugabanya igwingira ry’abana bato kuko bagaburirwa indyo yuzuye ndetse ababyeyi babo bakerekwa uko iyi ndyo itunganywa bagakomeza kugaburira abana neza mumiryango yabo,”

Akomeza avuga ko hari n’ubukangurambaga bukorwa kugira ngo imyumvire ihinduka nabwo bukaba bwaragize uruhare mu kugabanyuka ku igwingira mu bana.

Ati”Muri buri nteko y’abaturage iterana buri wa kabiri, twibutsa ababyeyi ibijyanye n’imirire, isuku no kubabwira ko bafite inshingano zo kwita ku bana”

Gasana avuga kandi ko mu bindi byatanze umusaruro muri iyi myaka  irindwi harimo  gahunda yo kugaburirira abana ku mashuri, ndetse n’ibiryo bihabwa abagore batwite.

Ati”Twasanze bamwe mu bari bafite abana bagwingiye n’abafite imirire mibi byaraterwaga n’amakimbirane ari mu miryango tubanza kuyakemura.”

- Advertisement -

Umukozi ushinzwe imirire mu Kigo Nderabuzima cya Nyagatare Uwamahoro Françoise avuga ko  gahunda y’iminsi 1000 na yo iri mu bintu byatumye igwingira rigabanuka  kuko bigishaga umugore n’umugabo icyarimwe.

Ati “Iyo gahunda y’iminsi 1000 yagize umumaro yiyongera ku nyunganiramirire ya shisha kibondo n’ifu ya Sosoma.”

Umuyobozi wungirije mu Kigo Nderabuzima cya Nyagatare Manirakiza Jean d’Amour avuga ko ubukangurambaga bwa leta, abajyanama b’ubuzima  n’abafatanyabikorwa batandukanye bakoze byafashije ababyeyi gushyira mu bikorwa amabwiriza babaha n’inama zibafasha gukurikirana abana bafite ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi.

Ati “Muri ubwo bukangurambaga abana barapimwa hakarebwa abari mu ibara ry’umuhondo n’abafite imyaka idahura n’ibiro bafite.”

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Ikigo cya Nyagatare igaragaza ko muri serivisi y’abana bakira abarenga 500 buri kwezi, abagera kuri 30 muri bo baba bafite imirire mibi  bagakurikiranwa bahabwa inyunganiramirire.

Akarere ka Nyagatare kari mu turere turi imbere mu kugabanya igwingira mu bana bato ugereranyije n’imibare rusange mu gihugu hose.

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Gahunda nyinshi Leta yashyizeho zo kurwanya igwingira zatanze Umusaruro mwiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko mu myaka 7 igwingira ryavuye kuri 45% rigera kuri 27,4.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Nyagatare