Nyamasheke: Umukozi w’Akarere yahawe isinde

Umuyobozi w’ishami ry’Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyamasheke, Ndanga Janvier, yirukanwe mu kazi azira guhoza ku nkeke Umugore bakoranaga.

Ku wa 25 Mata 2024 nibwo Akarere kamwandikiye ibaruwa kamusaba ibisobanuro ku makosa y’akazi.

Ku wa 29 Mata 2024 yandikiye Akarere atanga ibisobanuro nk’uko yari yabisabwe.

Gusa kuri uyu Kane tariki ya 24 Nyakanga 2024 nibwo yandikiwe ko yirukanwe mu kazi.

Mupenzi Narcisse, Umuyobozi w’Akarere Ka Nyamasheke yemereye UMUSEKE ko Ndanga yirukanwe.

Yavuze ko yahozaga ku nkeke umwe mu bakozi yari abereye Umuyobozi witwa Mukeshimana Anne Marie.

Ati“Ni byo Ndanga Janvier wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe Iterambere ry’imibereho y’abaturage yirukanwe kubera imyitwarire n’imigirire binyuranyije n’imyitwarire mbonezamurimo”.

UMUSEKE wamenye ko Ndanga Janvier yagiye avugwaho inkuru z’amatiku no guconganisha abakozi yari ashinzwe kuyobora.

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW i Nyamasheke

- Advertisement -