Nyanza: Uwari wahawe ikiraka cyo  gushorera ingurube yapfuye bitunguranye

Umusore witwa Sindikubwabo Alexis wo mu karere ka Nyanza yapfuye ubwo yari mu kiraka cyo gushorera ingurube.

Byabereye mu Murenge wa Busoro mu kagari ka Masangano mu Mudugudu wa Masangano.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu musore   w’imyaka 35 ubwo yari ari mu kiraka cyo gushorera ingurube y’uwitwa Mugwaneza nawe yari yaguze k’uwitwa Nsanzabandi,  yageze hafi yahari ikiraro cy’ingurube, amanuka  gato nk’uwicaye, ahita aryama hasi,  barebye babona ntagihumeka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro, Habineza Jean Baptiste, yabwiye UMUSEKE ko icyishe nyakwigendera kitaramenyeka gusa iperereza ryatangiye gukorwa.

Nyakwigendera apfa yari kumwe na nyiri iyo ngurube.  Yari umusore,umurambo we wajyanwe Ku Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza