Paul Kagame niwe wegukanye Intsinzi mu matora bidasubirwaho

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Paul Kagame niwe wegukanye Intsinzi mu matora bidasubirwaho

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje ko Paul Kagame ari we watorewe kuba Umukuru w’Igihugu n’amajwi 99.18% mu matora yabaye ku  matariki ya 14-16 Nyakanga 2024.

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024, ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje burundu ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite,.

NEC yatangaje ko Frank Habineza wari watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), yagize 0.50% naho Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga agira 0.32%.

Mi itangazo rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora,yashimiye Abanyarwanda bose bagize uruhare mu myiteguro, ubwitabire n’imigendekere myiza y’amatora, haba mu Gihugu ndetse no mu mahanga.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi yashimiye imitwe ya Politiki n’abakandida bigenga, uruhare n’uburyo bitwaye mu matora.

Yashimiye kandi abakorerabushake b’amatora ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bose barimo inzego z’ibanze,inzego z’umutekano, imiryango itari iya leta,indorerezi,n’itangazamakuru ku bufatanye bagaragaje mu migendekere myiza y’amatora.

UMUSEKE.RW