PDI ishimangira  ko ibikorwa bya Paul KAGAME bimugira ‘Baba wa Taifa’

Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) buvuga ko kubera ibikorwa byiza bya nyakubahwa Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda bimugira umuntu udasanzwe , ‘Baba wa Taifa, ndetse bazakomeza kumushyigikira.”

Ibi babigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatatu bari mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, mu gikorwa cyo kwamamaza  Paul Kagame nk’umukandida bahisemo kuzashyigikira ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu hamwe n’abakandida Depite baryo .

Perezida w’ Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Sheikh Mussa Fazil Harerimana , yavuze ko  umukandida bashyigikiye, Paul Kagame, yagejeje ku Banyarwanda kuri byinshi birimo amashuri, imihanda, amavuriro n’ibindi bityo ko ku mutora ari ugukomeza gushyigikira iterambere.

Sheikh Mussa Fazil  avuga ko Paul Kagame adasanzwe bityo nk’ishyaka risanga   ari Baba wa Taifa ( umubyeyi w’Igihugu) kuko yakoze ibidasanzwe mu Rwanda , undi muntu wazamusimbura atakora.

Ati “ Bazamusimbura nk’abantu kuko nawe ari umuntu ariko ntibazamusimbura mu ngengabitekerezo nzima ya nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwubakiyeho.”

Akomeza ati “Ni ukuvuga ngo abazaza nyuma ye,bazamusimbura ku ntebe ariko ntibazamusimbura mu ngengabitekerezo ze, ntabwo bazamusimbura muri Ndi umunyarwanda, ubumwe bwacu ntibusimburwa ari nayo nkingi ya mbere, ntibazamusimbura mu mutekano wacu, ntabwo bizashoboka.

Icya gatu ni iterambere ryacu . Muri iri terambere niho bazaba batangiye, ibi bibiri ntabwo bazamusimburaho, bazaza kubisigasira.

Icya gatatu nicyo bazaza basimburaho kuko cyo gihinduka, aho isi igeze , abantu bagenda bakora ikoranabuhanga, siyanse zituma ubuvuzi butera imbere , indege ziba nziza kurushaho, icyo gihe bazasimburana kuri uwo mwanya, bateza imbere igihugu, bashingiye aho iterambere rigeze , ariko muri ibi bibiri ni baba wa Taifa.”

Said Abdul Rahman wo mu Karere ka Nyarugenge avuga ko itariki imutindiye ngo atore Paul Kagame kuko yagejeje ku banyarwanda kuri byinshi.

- Advertisement -

Ati “ PDI ndayishyigikiye mu bitekerzo byayo byubaka, nkaba nshyigikiye n’umukandida wacu kubera imisingi  yagejeje ku banyarwanda . “ Itariki irantindiye kugira ngo nshyire mu bikorwa icyo niyemeje yuko ngomba kumushyigikira  .”

Anisa Mukamusoni ushinzwe kwamamaza umukandida Paul Kagame mu Mujyi wa Kigali muri PDI, avuga ko bafite impamvu nyinshi zo gushyigikira no gutora Paul Kagame kubera ibyo yabagejejeho.

Ati “Ati “Cyera murabizi ko nta mudamu w’umusilamukazi washoboraga guhagarara hano ngo avuge ayo magambo, tubikesha Paul Kagame, mu kwiga tukaminuza yaba umusilamu yaba undi wese twabashije kwisanga mu nzego z’ubuyobozi, nkaba mbashishikariza kuzatora Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’ishyaka PDI kugira ngo tuzisange mu Nteko Ishinga Amategeko tubashe gufatanya n’abandi kuzamura Igihugu cyacu.”

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwamamaza umukandida bahisemo gushyikira ku mwanya w’umukuru w’Igihugu n’Abadepite, bizakomereza mu Karere ka Ruhango , Ku wa gatanu tariki 05 Nyakanga 2024.

Perezida w’ Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Sheikh Mussa Fazil Harerimana , yavuze ko  umukandida bashyigikiye, Paul Kagame, yagejeje ku Banyarwanda kuri byinshi

UMUSEKE.RW