PDI yasobanuye imvano yo kwita Kagame “Baba wa Taifa”

Ubwo Ishyaka ntangarugero muri Demokarasi PDI ryasorezaga ibikorwa byo kwamamaza umukandida Perezida w’umuryango wa RPF Inkotanyi Paul Kagame n’abakandida depite bagera kuri 55 b’iri shyaka, bavuze ibigwi bya Perezida Paul Kagame banasobanura impamvu bamwita Baba wa Taifa.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 10 Nyakanga 2024, aho ku isaha ya saa tanu aribwo Perezida wa PDI Hon. Sheikh Moussa Fasil arikumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien n’abandi bayozi bakuru ba PDI, bageze kuri site yari iteraniyeho abayoboke b’iri shyaka n’abandi bandi baturage batari bake bari baje kumva imigabo n’imigambi yaryo.

Mu ijambo ry’ikaze Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yashimiye abayoboke b’ishyaka rya PDI n’abaturage bari bitabiriye iki gikorwa, abwira ko bahisemo neza kuko bazirikanye igihango Perezida Paul Kagame afitanye n’abanyarwanda, abasaba kuzatora neza nk’uburyo bwiza bwo gushyigikira ibyagezweho.

Perezida w’ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI Hon.Sheihk Moussa Fasil Harelimana asobanura impamvu bahisemo kwita Perezida Paul Kagame Baba wa Taifa agendeye ku ngingo eshatu z’umwigariko, zirimo ubumwe bw’abanyarwanda umutekano n’iterambere rirambye.

Yagize ati ” Perezida Paul Kagame yubatse umusingi w’ibintu bitatu , icyambere ubumwe bwacu ubu tugeze hafi kuri 95% tuvuye kuri zeru aho muri Jenoside yakorewe abatursi umunyarwanda yicaga mugenzi we akamurya, mu mateka ya Jenoside nta handi byabaye, ariko yaratwunze tuba umwe, ibi nta wundi uteze kubikora kuko na Jenoside ntizongera kubaho ukundi”

Akomeza agira ati ” Umutekano inkingi zawo zubakiye ku bumwe bwacu, n’ubwo ibyiza bigirirwa ishyari tugendeye ku bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yambutse imipaka ariko ntacyo bazageraho kuko umutekano wacu uradadiye, ikindi iterambere rirambye ryageze kuri benshi, imfu z’abana bavuka n’ababyeyi zaragabanutse, mituweri zirahari, abana barigira ubuntu nta kurobanura, umuriro n’amazi n’ibindi, nibyo bituma yitwa Baba wa Taifa”

Hon.Sheikh Moussa Fasil yakomeje asaba abayoboke ba PDI n’abandi baturage kuzahurira kuri gahunda bihaye kuwa 15 Nyakanga 2024, bagatora ku gipfunsi umukandida Perezida Paul Kagame, bakanatora abadepite ba PDI kugira ngo nabo bazagire uruhare mu kugenzura imirongo ngenderwaho umukuru w’Igihugu azashyiraho ko ishyirwa mu bikorwa no kugira uruhare mu ishyirwaho ry’amategeko ababereye.

Ati” Gahunda ni kuri 15 ku gipfunsi twitorera Baba wa Taifa, ubu tugiye guhindura imvugo tureke kuvuga Muzehe wacu ahubwo yitwa Intare yacu, nimumara kumutora muzareba ahari umunzani mu ibara ry’umweru, uzaba utoye abadepite bacu kugira ngo bazagire uruhare mu kugenzura imirongo ngenderwaho umukuru w’Igihugu azashyiraho no kugira uruhare mu ishyirwaho ry’amategeko ababereye “

Ishyaka ntangarugero muri Demokarasi PDI ryasoreje ku munsi wa gatanu ibikorwa byaryo byo kwamamaza umukandida Perezida w’umuryango wa RPF Inkotanyi Paul Kagame n’abakandida depite baryo bagera kuri 55, igikorwa cyasorejwe mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza.

- Advertisement -

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW