Perezida Kagame yaganiriye na Keir Starmer udakozwa gahunda y’abimukira

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe mushya w’ U Bwongereza,Sir. Keir Starmer

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe  mushya w’ U Bwongereza,Sir Keir Rodney Starmer,  utemeye ko u Rwanda rwakira abimukira bajya muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni ibiganiro byabaye   kuri uyu wa Gatadatu tariki ya 27 Nyakanga 2024,byabereye mu Bufaransa aho bombi bitabira itangizwa ry’imikino ya Olimpike .

Ku rubuga rwa X rwahoze ari twitter,  ibiro bya Perezida Kagame handitse ko we na Starmer baganiriye ku ngingo zirimo ubufatanye mu bucuruzi, muri siporo, ikoranabuhanga no kurinda ibidukikije.

Ntabwo hatangajwe niba aba bombi baganiriye ku mugambi w’uko u Rwanda rwakwakira abimukira binjira mu Bwongereza binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu Keir Starmer, aheruka gutangaza  ko ahagaritse iyo gahunda yari yarashyizweho n’Abamubanjirije.

Mu 2022, u Bwongereza bwasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’imyaka itanu , aho u Rwanda rwemeye kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza binjiyeyo mu buryo butemewe.

U Bwongereza bwari  bwatanze inkunga irimo miliyari 300 Frw nk’amafaranga ya zifashishwa mu kwita kuri abo bimukira mu gihe bazaba bageze mu Rwanda ariko nabwo ntiyashyirwa mu bikorwa.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -