Perezida Kagame yahishuye uko Stade Amahoro izazamura impano z’u Rwanda

Ubwo hatahwaga Stade Amahoro ivuguruye kuri uyu wa mbere, Perezida Paul Kagame yatangaje ko izafasha mu kuzamura impano z’abakiri bato baconga ruhago kandi ko intego ari ukuba mu beza muri Afurika.

Umukuru w’Igihugu yatangarije ibi mu gikorwa cyo gutaha iyi Stade ivuguruye cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Nyakanga 2024. Ni igikorwa cyari cyitabiriwe na benshi mu bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu ndetse n’abashyitsi baturutse muri CAF na FIFA, barimo Dr Patrice Motsepe uyobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye Motsepe na  Gianni Infatino uyobora FIFA kuko bagize uruhare mu gutuma iyi Stade yubakwa ndetse bakaba banagira uruhare  mu gutuma umupira w’amaguru uzamuka muri Afurika.

Ati “Bakoze byinshi mu gushyigikira u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika kugira ngo hazamuke urwego rwa ruhago Nyafurika ku bibuga nk’ibi, abana ba Afurika babone aho bazamukira n’aho batoreza impano zikomeye dufite ku mugabane wacu.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwaremezo kizafasha mu kuzamura impano z’abakiri bato. Ati “Mu by’ukuri, ibi bizatuma tuzamura impano nyinshi mu Gihugu cyacu aho kuzikura hanze buri gihe. Abantu bazakomeza bajye aho bashaka kujya, ariko na hano hari icyo tuzaba tugezeho bitewe n’ibyo dushaka gukora.”

Yasoje avuga ko bagomba gukora cyane kugira ngo babe mu beza muri Afurika.

Dr Patrice Motsepe na we yafashe umwanya agaragaza ko yishimiye igikorwaremezo nk’iki kandi ko Abanyarwanda bakwiye guterwa ishema na cyo, kandi bagashimira Umukuru w’Igihugu wakibubakiye.

Yasoje avuga ko u Rwanda nirukomereza muri uyu mujyo ruzaba imwe mu makipe akomeye ku Mugabane wa Afurika kuko impano zo zihari.

Ibihumbi hafi 45 by’abari muri Stade bishimiye itahwa rya yo ndetse banabigaragariza mu kwerekana ko bashyigikiye Perezida Paul Kagame bagira bati “Ni wowe, ni wowe”.

- Advertisement -

Kuva mu 2022, ni bwo imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro yatangiye.

Iyi Stade yongerewe ubushobozi ndetse ijyanishwa n’igihe, ibyatumye yemerwa na CAF nk’ikibuga gifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanya y’amarushanwa atandukanye arimo n’aya FIFA. Mu mavugurura yakozwe harimo kongera imyanya yavuye ku 25.000 ikagera ku bantu 45,000 bicaye neza.

Ifite ikibuga cy’umupira w’amaguru cya 105 x 68m, gifite ubwatsi bwemewe na FIFA.

Sitade Amahoro kandi ikikijwe na Gymnasium Paralympique (ikoreshwa n’abafite ubumuga), ndetse n’inzu ikinirwamo imikino y’intoki, (Petit Stade) yujuje ibisabwa na FIBA na FIVB.

Abagana iyi Stade ntibajya bicwa n’inzara cyangwa inyota kuko ifite amaduka, resitora, utubari n’ahandi hantu hacururizwa, ndetse n’ahantu habera ibirori.

Stade Amahoro ivuguruye, yatashywe uyu munsi ku mugaragaro
Perezida Paul Kagame yishimanye n’Abanyarwanda bari baje gutaha iyi Stade ku muugaragaro
Bashyize umukono ku mipira abana bari bafite
Ubwo Stade yatahwaga
Perezida Paul Kagame asanzwe ari inshuti ya Dr Patrice Motsepe
Bari bagaragiwe n’abazayikiniramo mu myaka iri imbere

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW