Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Ethiopia bibasiwe n’inkangu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ibikorwa byo gushakisha abatwawe n'inkangu birakomeje

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yihanganishije Abanya-Ethiopia baheruka kwibasirwa n’inkangu aho kuri ubu abarenga 229  bamaze kuburiramo ubuzima.

Umukuru w’Igihugu mu butumwa bwo ku rubuga rwa X yahoze ari twitter yihanganishije Mnisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, n’Abanya- Ethiopia baburiye abaturage  amagana mu nkangu yibasiye iki gihugu.

Ati “ U Rwanda rwifatanyije n’abaturage ba Ethiopia  muri ibi bihe bigoye.”

Inkangu yatewe n’imvura nyinshi yibasiye agace k’imisozi yo mu Majyepfo ya Ethiopia , mu karere ka Gofa .

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’ubuyobozi bwa Gofa yerekana abantu babarirwa mu magana bateraniye aho abandi bacukura bashaka abantu bafatiwe mu byondo.

Gofa ni igice cya leta izwi ku izina rya Ethiopia y’Amajyepfo, iherereye nko mu bilometero 320 mu majyepfo y’Iburengerazuba bw’umurwa mukuru, Addis Abeba.

Iki gihugu, ni igihugu cya kabiri gituwe cyane muri Afurika gifite abaturage bagera kuri miliyoni 120, kibasiwe cyane n’ibiza birimo umwuzure n’amapfa.

UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -