Perezida Kagame yirukanye Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya

Biciye mu Itangazo ryasohotse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Perezida Paul Kagame yirukanye uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya kubera ibyo akurikiranyweho.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024, ni bwo hasohotse Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yirukanye Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Impamvu y’iyirukanwa ry’uyu muyobozi, ni ibyo akurikinyweho nk’uko byatangajwe muri iri tangazo.

Itangazo riragira riti “Hashingiwe ku biteganywe n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo ya ryo y’116. None ku wa 25 Nyakanga 2024, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe nka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo [Mifotra] kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.”

Dr Mujawamariya yari yageze kuri uyu mwanya tariki ya 12 Kamena uyu mwaka. Yari Minisiteri ya Kane ayoboye.

Muri 2001 ubwo yari umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, mu nzira ava ku kazi, ngo nibwo abanyeshuri yigishaga baje biruka bamusanga bamuhobera bamubwira bati ‘Congs’ ariko we atazi ibyabaye, bamubwira ko bumvise itangazo rimugira Umunyamaganga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi.

Muri 2005 yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Makuru na Kaminuza, bidatinze muri 2006 agirwa Minisitiri w’Uburezi.

Ni inshingano yamazemo imyaka ibiri, muri 2008 agirwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, inshingano yakoze mu myaka irenga itatu aho muri 2011 yoherejwe kuyobora inshuri rikuru ry’ikoranabuhanga ryahoze ryitwa KIST, ishuri ryavugwagamo ibibazo bitandukanye, ava muri izo nshingano muri 2013, ishuri arisubije ku murongo.

Kuva mu 2013, Perezida Paul Kagame yamwohereje guhagararira u Rwanda mu Burusiya, aho yamaze imyaka itandatu, muri 2019 agirwa Minisitiri w’Ibidukikije.

- Advertisement -

Nk’uko byagaragaye mu itangazo ryo ku itariki 12 Kamena 2024 riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr. Mujawamariya yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), iba Minisiteri ya kane ayoboye.

Dr. Mujawamariya ni umuyobozi uvuga neza indimi eshanu ari zo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza, Ikirusiya n’Igiswahili.

Dr Mujawamariya yirukanywe muri Mifotra

UMUSEKE.RW