PSD yifuza ko amafaranga ya  pansiyo yahuzwa n’ibiciro byo ku isoko

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage PSD, ryatangaje ko ryifuza ko amafaranga ahabwa  abajya muri pansiyo yahuzwa n’ibiciro byo ku isoko.

Ibi babigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2024, bari kwamamaza Umukandida Perezida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi ndetse no kwamamaza Abakandida depite b’iri shyaka, mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Muhanga.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bakuru b’iri shyaka barimo Dr Kalinda Francois Xavier, usanzwe ari Perezida wa Senat, Muhakwa Valensi, Visi Perezida wa Mbere w’iri shyaka ndetse n’Umunyamabanga Mukuru waryo,Dr Ngabitsinze Jean Chryisostome.

Avuga imigabo n’imigambi by’iri shyaka, Perezida wa Sena akana n’umuyoboke wa PSD, Dr Kalinda Francois Xavier, yavuze ko impamvu yo guhitamo gushyigikira Kagame  ari uko yagejeje ku Banyarwanda kuri benshi.

Perezida wa Sena,Dr Francois Kalinda avuga ko umukandida bashyigikiye yagejeje ku banyarwanda ibikorwa bitandukanye birimo no guteza imbere ubukungu.

Ati “  Ndabamenyesha ko ubu ngubu, ikigero cy’ubukungu  duhagazeho uyu munsi kigeze kuri 7%. Muri 2017 cyari kigeze kuri 3.9%. Ibyo biragaragaza yuko intego yari afite mu rwego rw’ubukungu nzagezweho kandi ku kigero cyo hejuru.”

Akomeza ati “ Ibikorwaremezo byateye imbere ku buryo bugaragara, dufasha imihanda yakozwe, yagiyemo kaburimbo ni myinshi, imihanda inyura mu cyaro y’imihahirano ni myinshi kandi ni myiza , ibyo byose ni ibigaragaraza ibmbaraga zashyizwe mu guteza imbere ibikorwaremezo.”

Visi Perezida wa mbere wa PSD, Muhakwa Valens, avuga ko nka PSD bifuza gukora ubuvugizi ku buryo amafaranga ahabwa abajya muri pansiyo yahuzwa n’ibiciro byo ku isoko.

Ati “ Ni igitekerzo PSD ifite, kujyanisha amafaranga ahabwa abageze mu zabukuru n’igihe .Ibyo bivuze ko umuntu utangiye akazi afite imyaka 25, ubu pansiyo ni imyaka 65, aba yizigamye imyaka 40. Ni ukuvuga bwa bwizigame bwe,buba bwaragiye bubyara inyungu, tugavuga tuti iyo abariwe pansiyo pansiyo ku bushobozi butajyanye n’igiciro ku isoko uyu munsi , tubibonamo nk’imbogamizi, izatuma ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru azatuma atabasha kugera ku isoko ku buryo bumworoheye , ari byo bizatuma tuvuga tuti ni byiza ko bijyana n’igihe, abashe guhana ku isoko nkuko n’abandi banyarwanda bahaha.”

- Advertisement -

Pansiyo y’ubusaza itangwa ku myaka 60 iyo uwiteganyirije yakoze imyaka 15 atanga umusanzu agahabwa 30% by’umushahara ngereranyo w’ukwezi mu myaka itanu ya nyuma y’akazi ariko buri mwaka hakiyongeraho 2%.

Uwiteganyirije kandi ashobora guhabwa pansiyo y’imburagihe atarageza ku myaka 60 mu gihe ubushobozi bw’umubiri we bwagabanutse bikemezwa na muganga. Hari na pansiyo y’ubumuga budafitanye isano n’akazi n’irebana n’abasizwe n’umunyamuryango mu bwiteganyirize.

Kuri pansiyo y’ubupfakazi, umupfakazi afata 50% by’ayo uwiteganyirije yagombaga gufata. Umwana ugifite umubyeyi umwe afata 25% mu gihe umwana usigaye ari imfubyi kuri se na nyina afata 50%.

Uwiteganyirije iyo apfuye nta we bashakanye asize cyangwa umwana, amafaranga ye ya pansiyo afatwa n’ababyeyi bagahabwa 25% by’ayo yagombaga guhabwa buri kwezi.

PSD bavuga ko ari Intumwa ituma bityo baritora mu Badepite

UMUSEKE.RW