“Rayon Day” ntikibereye muri Stade Amahoro

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umunsi w’Igikundiro (Rayon Day) wagombaga kubera kuri Stade Amahoro wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium ku mpamvu zitaturutse kuri Rayon Sports.

Ku ikubitiro byari byatangajwe ko ibirori by’uyu munsi ngarukamwaka uzabera kuri Stade Amahoro ndetse yewe n’amatike yo kureba uyu mukino yagiye ku isoko.

Gusa bitunguranye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo amakuru yagiye hanze ko uyu munsi utakibereye kuri iyi stade iherutse kuvugururwa ikongererwa ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 45.

N’ubwo batifuje gutangaza byinshi ku mpamvu y’ihinduka ry’aho ibi birori bizabera, Rayon Sports yatangaje ko ibi birori byimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium, ndetse ko n’ikipe ya Azam FC bazakina bamaze kuyimenyesha iby’izi mpinduka.

Izi mpinduka z’ikibuga zirajyana n’ibiciro bigomba guhinduka. Amatike mashya kuri ubu, ahasigaye hose hari kugura 5000 Frws, ahatwikiriye ni 10,000 Frws, 50,000 Frws muri VIP n’amafaranga 100,000 Frws muri VVIP.

Umuvugizi wa Murera yatangaje ko uburyo bwo kugura amatike butahindutse. Icyakora kuri ubu kuyagura ntibiri gukunda mu gihe hagikorwa amavugurura ajyanye no gushyiramo ibiciro bishya.

Ngabo Roben uvugira Rayon Sports kandi yamaze impungenge Aba-Rayons, abizeza ko icyahindutse ari aho ibirori bizabera, ariko ko uburyohe bwabyo bukiri nk’uko byapanzwe.

Kuri uyu munsi Rayon Sports irakina na Musanze FC, saa Cyenda (15h00) kuri Stade Kamarampaka, aho kwinjira ari ubuntu. Ni umukino wa gicuti wateguwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo, RNIT Iterambere Fund na SKOL, mu cyiswe “Rayon Week”. Ku ikubitiro bahereye ku mukino batsinzemo Amagaju ibitego 3-1 i Huye, mu cyumweru gishize.

Rayon Week izasozwa n’ibirori nyirizina bizaba tariki 3 Kanama 2024, ubwo Rayon Sports izamurika ku mugaragaro abakinnyi bashya izakoresha yaba ku ikipe y’abagore n’iy’abagabo ndetse n’imyambaro bazambara.

- Advertisement -

Ibi birori kandi bizasozwa n’umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Azam FC yo muri Tanzania, mu gihe ikipe y’abari n’abategarugori yo izakina na Kawempe Muslim FC Women yatwaye shampiyona ya Uganda.

Stade Amahoro nticyakiriye ibirori by’Umunsi w’Igikundiro
Rayon Day y’umwaka ushize yabereye muri Kigali Péle Stadium

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW