Rayon Sports yagurishije imyambaro y’arenga miliyoni 200 Frw

Nyuma yo gushyira ku isoko imyambaro iriho ibirango by’ikipe, Rayon Sports yasaruye amafaranga miliyoni 200 Frw yavanye mu kuyigurisha.

Mu mwaka w’imikino ushize 2023-2024, ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize ku isoko imyambaro y’abafana [Jerseys] ndetse n’indi irimo amakoti yo kwifubika ariko ifite ibirango by’ikipe.

Nyuma yo kuyigurisha, iyi kipe yatangaje ko amafaranga arenga miliyoni 200 Frw ari yo yavuye mu myambaro yagurishijwe. Gusa aya mafaranga ntarimo ayo abafana baguze imipira isanzwe ifite ibirango by’ikipe n’ubwo na yo yagurishirijwe mu maduka yari afitanye ubufatanye na Gikundiro.

Iyi kipe y’i Nyanza, ikomeje kwiyubaka izana abakinnyi bazayifasha guhangana mu mwaka w’imikino utaha 2024-2025, n’ubwo itarabona umutoza mukuru n’umwungiriza we nyuma yo gutandukana na Julien Mette ukomoka mu Bufaransa.

Abafana ba Rayon Sports baguze imyenda y’arenga miliyoni 200 Frw

UMUSEKE.RW