Ikipe ya Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya w’Umunye-Gabon, Nathanael Iga Ndwangou uje kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.
Ahagana mu ma saa Tanu z’ijoro ryo ku wa Mbere tariki 29 Nyakanga, ni bwo uyu musore w’imyaka 21 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe yakirwa n’abarimo Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben n’Umuyobozi w’Abafana, Muhawenimana Claude.
Byitezwe ko uyu musore arasinyira Murera amasezerano y’imyaka ibiri kuko ibiganiro bisa n’ibyamaze kugera ku musozo hagati y’impande zombi.
Ndwangou akigera mu Rwanda yabwiye Itangazamakuru ko Rayon Sports ari ikipe yari asanzwe azi kuko n’umuhagarariye yayimubwiyeho byinshi.
Uyu rutahizamu ukomoka muri Gabon kandi yatangaje ko ashobora gukina imyanya igera kuri itatu mu kibuga; yaba ku ruhande rw’iburyo asatira, urw’ibumoso asatira ndetse akaba ashobora no gukina nka rutahizamu wo hagati, umwe bakunda kwita nimero icyenda.
Yavuze kandi ko ategerezanyije amatsiko imyitozo ya Rayon Sports ndetse no kuziyereka abafana ba Gikundiro binyuze mu mikino azakina.
Nathanael Ndwangou wavutse mu 2003, yakiniraga ikipe ya Centre Sportif Bendje y’iwabo muri Gabon.
Ikipe ya Rayon Sports isigaje abandi bakinnyi babiri kugira ngo iremure isoko ry’igura n’igurisha. Abo bakinnyi ni rutahizamu Ngagne Fall wakinaga ku Mugabane w’u Burayi ndetse na myugariro Youssou Diagne wakiniraga Ittihad Zemmouri de Khémisset yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Maroc.
Aba bakinngi bombi bakomoka muri Sénégal byitezwe ko bagera mu Rwanda mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri.
- Advertisement -
Gikundiro y’umutoza Robertinho wagarutse muri iyi kipe, ikomeje imyitozo yitegura Umunsi w’Igikundiro, by’umwihariko umukino bazakinamo na Azam FC kuri uwo munsi ngarukamwaka uzaba tariki 3 Kanama 2024.
Mbere yo gukina na Azam FC, Murera igomba kubanza gukina na Muhazi United mu mukino bise ‘Inama y’Ubukwe’ uzaba ku wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru imaze gukina imikino itatu ya gicuti kuva yatangira imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024/2025, aho yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1, itsinda Amagaju FC igitego 3-1 ndetse yongera no kubitsinda Musanze FC mu mpera z’icyumweru dusoje.
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW