RDC: Ibyihebe byishe abantu 40

Umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wishe abantu 40 mu gihe cy’iminsi itatu mu mujyi wa Beni.

Radio Okapi ivuga ko ADF ikomeje kwica abasivili cyane cyane mu Mujyi wa Beni ho muri Kivu y’Amajyaraguru.

Mu gihe cy’iminsi itatu uyu mutwe wishe abantu 40 bo muri Teritwari ya Beni mu bice bya Babila-Bakaiko, Beni-Mbau, ndetse abarwanyi bawo batwika n’inzu z’abaturage n’iz’ubucuruzi.

Kinos Katuho, Perezida wa Sosiyete Sivili aho muri Beni yagize ati “Byageze mu gitondo bakica Abantu, mu bice bya Nzakia. Twasabye ubutabazi bwa gisirikare buhuriweho na FARDC na UPDF.”

Umutwe w’Iterabwoba wa ADF uvuga ko urwanya ubutegetsi bwa Uganda ariko ugakorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mutwe usibye kuzengereza abaturage batuye muri Beni ujya ugaba ibitero bihitana ubuzima bw’Abaturage ba Uganda dore ko nko muri Kamena ya 2023 wagabye igitero ku kigo cy’amashuri mu Burengerazuba bwa Uganda, kigahitana abanyeshuri 40.

Gusa kuva mu Gushyingo 2021, Ingabo za Uganda, UPDF, zatangije ‘Operation Shujaa’ igamije guhiga ibyo bihebe mu mashyamba ya DR Congo.

Uburasirazuba bwa DR Congo bwabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro dore ko habarirwa irenga 200, imwe igizwe n’abanyeCongo indi ikaba igizwe n’abanyamahanga.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

- Advertisement -