Rubavu: Ikirombe cyagwiriye bane, umwe ahasiga ubuzima

MUKWAYA OLIVIER MUKWAYA OLIVIER
Iki kirombe cyari cyarafunzwe

Nizeyimana Florence wo mu Karere Ka Rubavu yaguye mu kirombe gicukurwamo itaka ryo gukora amatafari y’ibyondo, abagera kuri batatu barakomereka. 

Byabaye ku wa 23 Nyakanga 2024 mu mudugudu wa Kizi, Akagari ka Muhira mu Murenge wa Rugerero.

Abakomeretse ni Ishimwe Christian ufite imyaka 9, Uwamariya Pascaline w’imyaka 14 na Nyiramajyambere Esperance w’imyaka 40 mu gihe uwahasize ubuzima ari Nizeyimana Florence w’imyaka 26.

Bizimana Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero w’umusigire yemeje aya makuru avuga ko iki kirombe cyari cyarafunzwe.

Ati “Kiriya kirombe cyari gifunzwe kidakora bagicukuraga mu buryo butemewe nuko kirabagwira batatu barakomereka umwe ahasiga ubuzima, abakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.”

Yakomeje agira ati “Kuri ubu tukaba turimo gushyingura umubyeyi wahasize ubuzima.”

Gitifu Bizimana yasabye abaturage kwirinda kwishora ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse asaba n’ababibona gutanga amakuru ku gihe.

OLIVIER MUKWAYA
UMUSEKE.RW i Rubavu