Rusizi: Umukobwa ukomoka i Huye yishwe n’abantu bamusanze aho yakoreraga

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Akarere ka Rusizi mu ibara ry'umutuku

Abagizi ba nabi bataramenyekana bishe umukobwa w’imyaka 27 wakoraga mu Kabari k’urwagwa mu Karere ka Rusizi.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri ku isaha ya saa munani z’ijoro (2h00) rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga, 2024 bibera mu Mudugudu wa  kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe ,mu karere ka Rusizi.

Niyonsenga Dianne akomoka mu Ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye.

Amakuru UMUSEKE  wamenye ni uko irondo ry’umwuga ryatabaye ryumvise umuntu atakira kuri ako Kabari, rigezeyo risanga yamaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga  Nshingwabiko w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean  Pierre yabwiye UMUSEKE ko ubwo irondo ryatabaraga ryahuye n’umwe mu bakekwa kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi.

Ati “Nibyo saa munani z’ijoro umuntu yatatse, irondo ritabaye rihura n’umusore witwa Ngabirinze Eraste avuye muri ako  kabari k’urwagwa n’ibindi binyobwa kakoreragamo. Umukobwa witwa Niyonsenga Dianne w’imyaka 27 y’amavuko ukomoka i Huye basanga yapfuye, birakekwako yishwe, Eraste yatawe muri yombi na RIB”.

Mu butumwa  bw’uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda ubusinzi, kwicungira umutekano no kumenya abo bagendana nabo n’igihe bagomba gutahira.

Umurambo wa Nyakwigendera ntabwo urashyingurwa, urajyanwa mu Bitaro bya Gihundwe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenza RIB, ruracyakora iperereza.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ Rusizi

- Advertisement -