Rusizi: Barashimira Paul Kagame wabahaye amashanyarazi

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba,barashimira Paul Kagame wabakijije umwijima akabaha amashanyarazi.

Babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2024, Ubwo bari mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abakandida Depite ba FPR Inkotanyi.

Aba bavuze ko  kuwa 15 Nyakanga 2024, bazamutora 100%, muri manda y’imyaka itanu, banyotewe n’uko akomeza kubagezaho iterambere rirambye.

Ndekezi Valens ni umuturage wo mu Murenge wa Mururu mu kagari ka Gahunga.

Yavuzeko atabura gutora Paul Kagame watumye bahabwa umuriro w’amashanyarazi wakorerwaga i wabo ujyanwa mu zindi ntara no muri DRC bo batawugira.

Ati” Impamvu nzatora Paul Kagame, yatugejeje kuri byinshi amashanyarazi yavaga mu Murenge wacu ntayo twagiraga,   akadutambukaho ajya gucana mu zindi ntara, ubu nta muturage iwe udacana”.

Gashugi Vedaste ni umuturage wo mu kagari ka Tara,yavuze ko yacanye amashanyarazi ari uko a Paul Kagame abaye Perezida.

Ati”Kuva kera hose urugomero rw’amashanyarazi rwahoze hano amasinga, atambuka ajya gucanira ahandi  nta muntu n’umwe wayagiraga twayahawe na Paul  Kagame, nzamutora 100% .”

Umukandida   Depite w’umuryango FPR, Karemera Emmanuel,yakanguriye aba banyamuryango ba FPR  Inkotanyi gutora Paul  Kagame na FPR Inkotanyi.

- Advertisement -

Ati”Kagame Paul tumukesha byinshi,Kuri 15 Nyakanga 2024 ihuriro rizabe ihuro mu mutore , atugezaho imiyoborere myiza idasumbanya abanyarwanda“.

Ku rutonde rw’Abakandida Depite bifuza kujya mu nteko ishingamategeko b’umuryango FPR INKOTANYI n’indi mitwe ya Politiki ariyo PDC,PPC,PSR,PSP na UDPR hariho abagera kuri 80.

Barashimira Paul Kagame wabakuye mu mwijima

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/  Rusizi