Rusizi: Imbamutima z’urubyiruko rutoye bwa mbere

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi bitabiriye ibikorwa by’amatora ku nshuro ya mbere, bavuga ko banyuzwe n’uko bakiriwe n’abatoresha, bityo bizeye ko imibereho y’urubyiruko muri rusange muri iyi myaka itanu iri imbere izarushaho kuba myiza.

Babivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024, aho mu gihugu cy’ u Rwanda bazindukiye mu gikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite.

Habonimana Thadee w’imyaka 21 y’amavuko, atuye mu mudugudu wa Karorabose mu kagari Burunga,Umurenge wa Gihundwe.

Yagize ati ” Ni ubwa mbere ntoye, numvaga mfite amatsiko, ubu ndishimye mu myaka itanu iri imbere nk’urubyiruko twiteze ko ibyiza twagejejweho bizakomeza kwiyongera”.

Niyonsenga Salah nawe yabwiye UMUSEKE ko afite icyizere ko mu myaka 5 iri imbere ijwi ry’urubyiruko rizazamuka rirenge aho ryari risanzwe.

Ati“Narimfite matsiko, ubu ndumva nishimye kuba ntoye ubwa mbere, numva mu myaka itanu iri imbere ijwi ry’urubyiruko rizarenga aho ryari riri”.

Amwe mu masite y’itora yo mu karere ka Rusizi UMUSEKE wagezeho harimo site y’itora yo mu Kagari ka Burunga mu murenge wa Gihundwe mu kigo cy’ishuri cya Gs st Bruno Gihundwe A abatora bari kuri lisiti y’itora ni 9381.

Mu murenge wa Kamembe mu kagari ka Kamashangi kuri site y’itora yo mu kigo cy’ishuri Gs Islamique Kamembe abari kuri lisiti y’itora ni 7332, muri uyu murenge wa Kamembe mu kagari ka Gihundwe abatora bari kuri lisiti y’itora ni 3980.

Iyi mibare y’abemerewe gutorera kuri aya masite ishobora guhinduka.

- Advertisement -

Umubare utari muto w’abaturage biyimuye bakisanga batari ku rutonde rw’abemerewe gutorera aho biyimuriye, Komisiyo y’amatora yabafashije gutorera aho bari.

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW i RUSIZI