Rwamagana: Ibifite agaciro ka Miliyoni zisaga 12 Frw byakongokeye mu nzu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ibifite agaciro k'asaga miliyoni 12 byahiye birakongoka

Mu Karere ka Rwamagana, inkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuturage yangiza ibintu by’agaciro ka  Miliyoni 12.7 Frw.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kigabiro, mu Kagari ka Sibagire, mu gasantere kazwi nko kwa Shyaka kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024.

Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba  yatangaje ko iyi nkongi yangije igisenye cy’inzu ndetse n’ibyarimo byakongotse.

Uvugira Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yatangaje ko Inkongi ntawe yahitanye cyangwa ngo akomereke gusa yangije ibintu bifite agaciro ka Miliyoni 12 .7Frw .

SP Twizeyimana avuga ko hataramenyekana icyateye iyi nkongi hagikorwa iperereza ariko amakuru yatanzwe na nyiri nzu akeka ko byaba batewe n’insinga z’amashanyarazi zakoranyeho zigateza ‘court circuit’.

Yibukije abantu ko bagomba kugira za kizimyamwoto ndetse n’ibindi bakwifashisha mu kuzimya inkongi birimo umucanga kugira ngo Polisi ibatabare nabo bagize icyo bakora kandi bakirinda gukoresha insiga zashaje mu gushyiramo amashanyarazi kandi bigakorwa n’ababifitiye ubuhanga.

Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryihutiye kuza kuzimya
inzu yahiye rakongoka ibintu byinshi birangirika 

UMUSEKE.RW