U Rwanda rwagize ibyago byo kuyoborwa n’abapumbafu- Kagame

Perezida Kagame ubwo yari mu Karere ka Kirehe mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri Manda y’imyaka itanu yavuze ko ibyago u Rwanda rwagize ari uko rwagize abayobozi b’abapumbafu.

Sandra Musabwasoni, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yafashe umwanya ko kuvuga ibigwi umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

Yagaragaje ko Akarere ka Ngoma na Kirehe biri mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo yari ifite ‘plate number’ ifite ingombajwi ebyiri za JB, zasobanuraga ‘Jijuka Bumbafu’.

Yavuze ko ubutegetsi bwariho bwabitaga injiji ntibwatuma biga, ariko mu gihe hari hagiyeho imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame, Abanya-Kibungo bize baranaminuza.

Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwagize ibyago bikomeye byo kugira abayobozi b’abapumbafu banimakaza politiki mbi.

Ati “Ibyago twagize, u Rwanda rwagize abayobozi b’abapumbafu.”

Kagame yavuze ko hari kubakwa u Rwanda ruva mu mateka mabi rwanyuzemo y’ubupumbafu kandi ko amatora agamije gutuma abaturage bihitiramo ubuyobozi bwiza.

Ati “U Rwanda rwose rwagize ibyago, tugira abayobozi, tugira politiki byose by’ibipumbafu. Ubu rero turubaka u Rwanda, turukura kuri ayo mateka y’ubupumbafu.”

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko Abanyarwanda bagira ubudasa bwabo, ubumwe ndetse n’ubudakemwa ari na yo mpamvu politiki yabo hari benshi batayumva.

- Advertisement -

Yabwiye abaturage ko hari ibyiza byinshi ateganya gushyiramo imbaraga mu myaka iri imbere kandi ko urubyiruko narwo rukwiye kubigiramo uruhare.

Ati “Ntacyo u Rwanda ruzababurana kuko mufite abayobozi batari abapumbafu kandi namwe ntabwo muri abapumbafu.”

Kagame yavuze ko amatora meza bivuze guhitamo ubuyobozi butari ubupumbafu kuko FPR n’imitwe ya politiki ifatanyije na FPR batari abapumbafu kandi batigeze baba bo.

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yasabye abaturage b’i Kirehe na Ngoma kuzahitamo neza batora uyu Muryango mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

Ati “Iby’amatora rero bivuze iki? Ibyo tuzajyamo mu byumweru bibiri biri imbere. Icyo bivuze ni demukarasi, demukarasi yo guhitamo ubuyobozi butari ubupumbafu. FPR n’imitwe ya politiki ifatanyije na FPR ntabwo turi abapumbafu, ntitwigeze tuba abapumbafu.”

Perezida Paul Kagame

NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Kirehe