Ubumwe bw’Abanyarwanda ni ubudasa-Kagame

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Kagame agera i Bumbogo

Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi akaba na Chairman w’uwo Muryango Paul Kagame, ubwo yiyamamarizaga i Bumbogo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024, yavuze ko politiki ya FPR- Inkotanyi ari ubudasa bw’Abanyarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda batagomba kwibwira ko kuba bashyize hamwe ari icyaha kuko ibyo ari bwo budasa, amateka yahindutse akava ahabi akajya aheza.

Yavuze ko FPR bivuze politiki ishyira amateka uko akwiriye kuba yandikwa ko yaharaniye ukuri kw’Abanyarwanda.

Ati “Hari uko bivugwa ko hari abari hanze, ariko hari n’abandi benshi mu gihugu bari bameze nk’impunzi kandi bari iwabo. Iyo politiki yahindutse ku maraso y’abantu, ntabwo ari politiki yo gukinisha.”

Yavuze ko ashimira Abanyarwanda ko iyo politiki batayikinisha, abayikinisha bakaba ar’abo hanze bayikoresha bashinyagura.

Ati “Abantu bitanze icyo gihe, tukaba tugeze aha, aho tugeze, uko ibintu bimeze mu Rwanda n’uko byahoze, kenshi n’uko bimeze ahandi, twese hano dukwiriye kwishimira igihugu cyacu, uko tucyubaka n’aho tukigejeje.”

Yavuze ko ibyo byose bikorwa mu budasa bw’Abanyarwanda ko n’abo baharabika u Rwanda bafite ubudasa bwabo.

Ati “N’uyu munsi kubona muteraniye aha muri imbaga ingana itya mu gihe cy’amatora, n’ahandi hose twagiye bose baza nk’uku mungana, ubundi ibimenyerewe ahandi bafite ubudasa bwabo, igihe nk’iki umwiryane aba ari wose, ndetse uwo mwiryane abantu baragiye bawuhindura ko ariwo demokarasi.”

Yakomeje agira ati “Ngo demokarasi ni amashyaka menshi, arwana, ahangana. Na kiriya gihe amashyaka yatsembye Abanyarwanda, na byo abenshi babyita ko ari demokarasi. Abantu bari barakaye, iyo urakaye ukica uwo urakariye cyangwa wanga, abantu babihinduye demokarasi.”

- Advertisement -

Kagame yavuze ko ariyo mpamvu abantu benshi bibatungura kubona bitabira ibikorwa byo kumwamaza ari benshi ari ho bamwe bahera bavuga ko FPR Inkotanyi ikoresha igitugu mu kuzana abo baturage.

Ati “Niba aribyo gitugu ntabwo nabyicuza njyewe. Igitugu gituma abantu babana barahoze bicana, abantu bakajya hamwe bakumvikana bagateza imbere igihugu, wabaha uburyo bwo guhitamo ya politiki bashaka, abayobozi bashaka: Ukavuga ngo ni igitugu kuko ari ubudasa budasa n’ubwawe.”

Yavuze ko mu mateka u Rwanda rwandika n’ibyo birimo ndetse ko nta wukwite kubabwira ko icyo ari icyaha ngo Abanyarwanda bemere kuko nta cyaha kirimo.

Ati “Ni ubudasa. Ni ubumwe bw’Abanyarwanda aho butigeze buba. Ni amateka ahinduka, akava habi akajya aheza.”

Kagame yavuze kandi ko abatuka u Rwanda bakwiriye kujya babikora ariko bakarwirinda kuko ari igihugu gishyize hamwe, kidasiga uwo ari we wese inyuma ko Politiki imeze ityo ntako isa.

Chairman wa FPR Inkotanyi yabwiye abagera ku bihumbi 300 bari bateraniye kuri Site ya Bumbogo mu Karere Ka Gasabo ko icyamuzanye ari ukubashimira kuko amajwi yo bamaze kuyamuha.

Abaturage bashimira Kagame wagaruye ubumwe

Perezida Kagame agera i Bumbogo

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Gasabo