Ubushita bw’Inkende buzwi nka Monkeypox bwageze mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko indwara y’Ubushita bw’Inkende izwi nka Monkeypox, yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kugaragara ku bantu babiri.

RBC ivuga ko aba bantu yagaragaweho bari bamaze iminsi bakorera ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho icyo cyorezo kimaze iminsi gica ibintu.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore, yabwiye RBA ko ababonetse ari umugore w’imyaka 33 n’umugabo w’imyaka 34.

Ati “Abarwayi bose twasanze barakunze kugirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Indwara y’Ubushita bw’Inkende imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye.“

Rwagasore yasabye Abaturarwanda gufata ingamba zikomeye zirimo “Kwirinda kugirana imibonano mpuzabitsina n’ufite ibyo bimenyetso, kugira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi n’isabune.”

Yavuze ko hashyizweho itsinda ry’abaganga riri gusuzuma mu bice bitandukanye bakabaza ibibazo bijyanye n’ubu burwayi.

Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye.

Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso ni kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo .

- Advertisement -

UMUSEKE.RW