Umubare w’abanyamahanga bakina shampiyona y’u Rwanda wongeye kongerwa

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mbere y’uko shampiyona y’u Rwanda itangira, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryongeye kongera umubare w’abanyamahanga bayikina nyuma yo kubongera mu mwaka ushize w’imikino 2023-2024.

Mu mwaka w’imikino 2023-2024, Ferwafa yari yongereye abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda, bava kuri batatu bajya kuri batandatu. Kuri iyi nshuro umubare wongeye kongerwa.

Amakipe azakina shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino 2024-2025, yamenyeshejwe ko yemerewe gukinisha abanyamahanga umunani mu kibuga ariko ku rupapuro rw’abakinnyi bakoreshwa ku mukino hakajyaho abanyamahanga 12.

Bisobanuye ko ikipe yemerewe kwandikisha abanyamahanga bose ishaka ariko ku mukino hagakoreshwa 12 barimo umunani bari mu kibuga na bane bari ku ntebe y’abasimbura.

Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda mu bagabo, biteganyijwe ko izatangira tariki ya 18 Kanama 2024.

Abanyamahanga bagizwe 12

UMUSEKE.RW