Umunyarwanda yapfiriye muri Oman

Umwe mu Banyarwanda bakoreraga mu gihugu cya Oman, yagonzwe n’imodoka ahita yitaba Imana.

Inkuru y’urupfu rwa Umwizasate Hagira w’imyaka 32, yamenyakanye ku wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2024 mu masaha y’umugoroba.

Amakuru UMUSEKE wakuye mu muryango we, avuga ko Umwizasate yakoraga akazi ko mu rugo mu Mujyi wa Muscat mu gihugu cya Oman.

Ku wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga, ubwo yari atumwe guhaha mu iguriro rito (Alimentation), yagonzwe n’imodoka ubwo yari ashatse kwambuka umuhanda.

Nyuma yo kugongwa, yahise yihutanwa kwa muganga mu bitaro byitwa ‘Ibra Hospital’ ari na ho ubuzima bwe bwararangiriye.

Uyu Muslamukazi yari umwe mu bitangaga cyane mu bikorwa by’Idini ya Islam mu Rwanda.

Abo mu muryango we bavuga ko afite kuzashyingurwa mu Rwanda ariko hakiri gushakwa ibyangombwa mu nzego zibishinzwe.

Umwizasate Hagira ntakiri ku Isi
Ashobora kuzashyingurwa mu Rwanda

UMUSEKE.RW