Huye: Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwategetse ko umutangabuhamya washinje abagabo batanu kwica umwana witwa Loîc yazazanwa mu rukiko akagira ibyo abazwa.
Abo bagabo ari bo Ngamije Joseph, Nikuze François, Rwasa Ignace, Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara na Ngarambe Charles alias Rasta bose bari bambaye umwambaro w’iroza uranga abagororwa bo mu Rwanda aho bari baje kuburana mu mizi.
Umucamanza yibukije abaregwa ko bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, aha umwanya ubushinjacyaha ngo busobanure ikirego cyabwo.
Me Samuel Rugwizangoga umwe muri batatu wunganira abaregwa yahise yaka ijambo agaragaza inzitizi bafite.
Me Samuel yisunze ingingo z’amategeko yasabye urukiko ko umutangabuhamya witwa Béatrice Muhawenimana alias Phiona akwiye kuzanwa mu rukiko bakagira ibyo abazwa.
Me Samuel ati “Urubanza ntirube kugira ngo Phiona azabanze aze agire ibyo abazwa.”
Me Natasha Mutuyimana na we wunganira abaregwa yabwiye urukiko ko Phiona ari we mutangabuhamya rukumbi ushinja abakiriya be.
Me Natasha ati “Mu gutanga ubutabera ku mpande zombi Phiona azanwe mu rukiko tugire ibyo tumubaza.”
Ubushinjacyaha bwo bwabwiye urukiko ko kuba uwo mutangabuhamya Phiona yazanwa mu rukiko byaharirwa ubushishozi bw’urukiko, ariko ku ruhande rw’Ubushinjacyaha rwo rubona ko atari ngombwa kuzanwa kuko yabajijwe kandi abazwa n’urwego rubifitiye ububasha.
- Advertisement -
Urukiko rwahise rufata umwanzuro rusubika uru rubanza kugira ngo uwo mutangabuhamya Muhawenimana Béatrice alias Phiona azabanze azanwe mu rukiko agire ibyo abazwa nk’uko abaregwa n’ubwunganizi bwabo babyifuje, kandi ari ni uburenganzira bwabo binakurikije amategeko.
Joseph Ngamije umwe muri batanu mu baregwa afatwa nka kizigenza muri uru rubanza kuko bikekwa ko mu gucura umugambi wo kwica nyakwigendera Kalinda Loîc Ntwali Williams w’imyaka 12.
Bikekwa ko yaba yarahaye amafaranga abandi bareganwa aribo Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara bikekwa ko ari nawe wishe uriya mwana amunigishije isashi naho Nikuze François, Rwasa Ignace na Ngarambe Charles alias Rasta bikaba bikekwa ko bafatanyije muri uwo mugambi.
Impamvu yo kwica uriya mwana wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ngo Ngamije yarafitanye amakimbirane n’iwabo wa nyakwigendera ashingiye ku kwimana inzira hagati yabo.
Nyakwigendera Loîc yapfuye mu mpera z’ukwezi Kwa Kanama 2023 yasanzwe iwabo wenyine amanitse mu mugozi yapfuye.
Bamwe bakekaga ko yiyahuye ariko ntacyagaragaraga yaba yuririyeho yimanika mu mugozi abandi bagakeka ko yishwe.
Nyakwigendera yabaga iwabo mu Mudugudu wa Gakenyenyeri A mu kagari ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ari naho yasanzwe yapfuye.
Niba nta gihindutse umutangabuhamya wo kuruhande rushinja Béatrice Muhawenimana alias Phiona azatanga ubuhamya mu rukiko mu ntangiriro z’ukwakira 2024 mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye