Urwego rwa DASSO rwafashije abakobwa babyaye imburagihe kwiga imyuga

Gicumbi: Abakobwa babyariye iwabo bavuga ko abagabo n’abasore babateye inda babashuka ko bazabatunga batari gushobora kuzuza inshingano zo kubaka urugo, kuko iyo umuntu avuga ibintu byagera ahakomeye agatoroka bigaragaza ko nta bikorwa bifatika bari kuzabagezaho.

Babigarutseho nyuma yo guhura n’isanganya ry’ababashutse babumvishaga ko babakunda ndetse ko bazabatunga ariko bamara kubatera inda ntibamenye irengero ryabo.

Ubuyobozi bwatekereje ku bakobwa babyariye iwabo bubigisha imyuga itandukanye, ndetse bubaha ibikoresho bazifashisha birimo imashini zo kudoda, n’abize Gusudira bahawe ibikoresho, ubu bizeye ko bizabafasha gutunga abana babyaye n’ubwo ba se babyigaritse.

Umwe mu baganirije UMUSEKE ati: “Umugabo cyangwa umusore ugushuka ngo mubyarane azagutunga byagera mu gihe cyo gutwita akakwihakana, nta mugabo umurimo ahubwo ni uko abakobwa baduca mu rihumye akakubeshyabeshya kugeza ubwo aguteye inda, ariko ndasaba bagenzi banjye batari bahura n’ibishuko kwitwararika bakajya babanza gushishoza, ndetse bagasezerana imbere y’amategeko.”

Undi yagize ati “Njye natewe inda n’umugabo ambwira ko yagize ibyago umugore wa mbere akitaba Imana, ambwira ko ndamutse nje nk’uwa kabiri (umugore) yamfata neza tugahinga amasambu, ndetse tukazasezerana mu mategeko, ariko yabonye maze gutwita arimuka sinamenye aho yankwepeye, ubwo se uwo hari umugabo umurimo?”

Undi mukobwa wabyariye iwabo, avuga ko nyuma yo gutwita yagiranye amakimbirane n’ababyeyi be baramwirukana ngo ajye kuba aho bamuteye inda, bimusaba gusiragira ashaka ubukode n’umwana w’uruhinja.

Yavuze ko atazabyibagirwa kuko byatumye abaho mu buzima bugoye bwo guca inshuro.

Ati: “Twagize amahirwe tugobokwa n’urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO rukorera mu karere ka Gicumbi, bafata abakobwa babyariye iwabo batwishyurira kwiga imyuga yo kudoda ndetse n’ abize Gusudira biba uko, iyo tutagira ubuyobozi bwiza nta bagabo twari dufite!”

Umuhuzabikorwa w’urwego rwa Dasso mu karere ka Gicumbi Nyagabo Umuganwa Jean Paul, avuga ko batekereje gufasha abakobwa babyariye iwabo mu rwego rwo kubakura mu bwigunge, ndetse ko hari bamwe muri bo wasangaga bishora mu mirimo itemewe nk’ubuzunguzayi, kwambukiranya imipaka bajya gushakisha ubuzima ngo barere abo bana, bityo bakabashakira imirimo izababeshaho.

- Advertisement -

Ati: “Twatekereje kuri aba bakobwa babyariye iwabo nyuma yo kubona ko no mu miryango bakomokamo batabahaga agaciro. Umwana wese niyo yahura n’ibishuko ntabwo twamujugunya, nibyo byatumye tubishyurira kwiga imyuga ndetse tunabashakira imashini zizabaherekeza gutangira akazi ku isoko ry’umurimo, none batangiye kwigira icyizere”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imibereho myiza Mbonyintwari JMV yasabye abakobwa babyariye iwabo gukoresha amahirwe bahawe bakayabyaza umusaruro, ndetse ko aho bazajya bahura n’imbogamizi bakwegera ubuyobozi bagafatanya kubicyemura.

Ati: “Abakobwa n’ubwo batewe inda ntibatungwe n’abagabo babo byabaviriyemo isomo rikomeye, ubu ni bo bagira inama bagenzi babo kudashukwa n’abantu ngo baryamane, ko bivamo guterwa inda zitateganijwe, natwe aho bazajya bahura n’imbogamizi bajye batwegera tubikurikirane.”

Ubuyobozi bw’aka karere bukunze kugaruka ku mibereho y’Urubyiruko ruri mu bushomeri, abakobwa babyariye iwabo bukabashakira uko bazamura imibereho yabo.

UMUSEKE.RW