Abafite ibikorwa mu ishyamba rya Gishwati bari mu cyeragati

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abafite ibikorwa mu ishyamba rya Gishwati ntibavuga rumwe na leta yaryisubije

Abafite ibikorwa mu ishyamba rya Gishwati riri mu turere twa Nyabihu,Rutsiro,Rubavu,na Ngororero, riri ku buso burenga hegitare 5000, ntibavuga rumwe n’icyemezo leta yafashe cyo kuryisubiza  ahubwo bemeza ko bari kujya mu bihombo.

Ubusanzwe ikigo kitwa IKIZERE Silviculture Limited ari nacyo cyakodesheje abaturage iri shyamba, cyari yaragiranye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda yo kuricunga.

Gusa mu mpera za  Nyakanga uyu mwaka, Minisiteri y’Ibidukikije, yacyandikiye, ikibwira ko amasezerano yari giranye na Guverinoma y’u Rwanda yo gucunga no kubungabunga iryo shyamba , ko imirimo  yahagaritswe by’agateganyo, mu gihe hagitegerejwe ibizava mu igenzura ririgukorwa.

Abaturage bakoranaga n’iki kigo cyari cyarahawe uburenganzira , bavuga ko bagiye mu gihombo kubera ko bari barishyuye iki kigo amafaranga menshi ariko bakaba barabujijwe gusarura amashyamba no kugira ibindi bikorwa barikoreramo.

Umwe yabwiye RBA ati “Amakara nari mfitemo nayaruye tariki ya 11 Kanama 2024, ageze ku muhanda bati ntiyemerewe kuhava,bayafungira aho.”

Undi nawe ati “ Twebwe icyo mvuga nk’izo miliyoni 170Frw, n’izo nishyuye Ikizere, baduhagarika tutarazirangiza. Ubwo rero amafaranga naba nshigajemo, uretse kubibara nkamenya ibyo ari byo , bitewe n’ibyo bintu bitarava mu ishyamba bimwe , ibindi biri ku muhanda,ni ukubiteranya tukabibara, nkamenya amafaranga yaba asigayemo.”

Umuyobozi  wa Company IKIZERE Silviculture Limited, Mugigana Jean Brchmas,asaba abaturage kwihangana, leta ikabanza gukora igenzura  ry’ibitarubahirijwe mu masezerano.

Ati “ Ubwo rero ubu jye nta muturage uzarengana ariko duhe umwanya leta ikore iperereza ryayo, amakosa atabavuyeho ahubwo avuye ku nzego zindi.”

Uyu muyobozi avuga ko hakozwe amasezerano anyuze mu mucyo bityo atumva uko amasezerano yaseswa.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba,Dr Nsengumurenyi Concorde, yirinze kugira icyo atangaza kuri iki kibazo n’impamvu nyamukuru yatumye leta ihagarika amaserano .

Amakuru avuga ko hegitare magana atanu zari zaratangiwe icyangombwa cyo gusarurwaho ndetse ko izirenga 300 zari zimaze gusarurwa.

Umwaka ushize nibwo Guverinoma y’u Rwanda yemeje itangwa ry’amashyamba ya Leta ateye ku buso bungana na hegitari 7716 ku bikorera mu buryo bwo kugenzura imikoresherezwe yayo no guteza imbere umusaruro uyaturukamo.

Uyu mwanzuro uri mu murongo wo kunoza imikoreshereze y’amashyamba ya Leta no kuzamura iterambere mu bukungu buyashingiyeho, binyuze mu bufatanye n’ibigo bine byatoranyijwe bishobora kuyabyaza umusaruro.

Muri ibyo bigo byatoranyijwe birimo  n’iki cya Ikizere Silviculture Ltd cyahawe ishyamba rya Gishwati gusa kuri ubu haribazwa amakosa yaba yarabaye ku buryo mu mwaka umwe, iki kigo cyakwamburwa ubu burenganzira.

UMUSEKE.RW