Abagabo bo muri EAR bahagurukiye ibibazo byugarije imiryango

Abagize Ihuriro ry’Abagabo bubatse ingo za Gikirisitu (Fathers’ Union) mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), bateraniye mu nama yabereye kuri Diyosezi ya Kigali, ikaba yari igamije kwiga uburyo bwo guhangana n’ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda.

Ni inama yarebeye hamwe uruhare rw’abagabo mu iterambere rusange ry’imiryango, Itorero n’Igihugu muri rusange.

Yitabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye mu Itorero, barimo abacidikoni, abapasitori, n’abahagarariye Fathers’ Union baturutse muri Paruwasi zose.

Hashimwe intambwe imaze guterwa na ‘Father’s Union’ ariko baniyemeza kugira icyerekezo gishingiye ku bagabo bubatse ingo za Gikristu, bakorana n’izindi nzego mu kurwanya intonganya, gatanya, akarengane, ihohotera, ubuharike, ubujiji ndetse n’ubukene.

James Kazubwenge, umuyobozi wa Fathers’ Union ku rwego rwa Diyosezi ya Kigali, yashimye uruhare rw’abitabiriye inama, anagaragaza ko Komite ya Fathers’ Union izakomeza kwegera ama Paruwase yose bahugura abagabo.

Yashimangiye ko uyu muryango ufasha abagabo bo mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda kumenya Imana no kubakira ingo zabo kuri yo, bagatoza abana n’abo mu miryango yabo kuyubaha.

Dr. Joseph Ntahompagaze, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yagaragaje umurongo uzafasha abagabo kuzuza inshingano zabo, uhereye ku rwego rwa Diyosezi ukagera hasi mu makanisa.

Rev. Dr. Antoine Rutayisire yasabye abagabo gusobanukirwa inshingano zabo, arizo gukunda abagore babo, kurera abana neza babatoza kubaha Imana, gutunga ingo zabo no guhindura aho batuye.

Odel Rugema, umukozi wa EAR Diyosezi ya Kigali ushinzwe Ubutegetsi, yavuze ko abagabo bitezweho kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’iterambere rya Diyosezi.

- Advertisement -

Charles Byimbazi, umubitsi wa Fathers’ Union ku rwego rwa Diyosezi, yasabye abagabo gutanga umusanzu kugira ngo intego z’uwo muryango zigerweho.

Ni mu gihe Acidikoni Felicien Mpungirehe, umuyobozi w’ubucidikoni bwa Gatsata yasabye ko abagore, abagabo n’abana bagomba kugendera mu nzira igororotse.

Rev. Joas Mukiza, Pasiteri wa EAR Paruwasi ya Ndera, nawe yasabye abagabo kuyoborwa n’Umwuka Wera kugira ngo imbaraga zabo zibe izubaka.

Selubuga Alex, wigeze kuyobora Fathers’ Union ku rwego rwa Diyosezi, yasabye gukusanya inyandiko z’umuryango guhera mu itangira ryawo mu 2015 kugira ngo zizagirire akamaro abandi.

Acidikoni Eric Niyigena, intumwa y’Umwepisikopi, yagaragaje ko inama yateguwe neza kandi ko yabaye umwanya mwiza wo kubaza no gusobanukirwa ibibazo.

Umuryango ‘Father’s Union’ ni ihuriro ry’abagabo bubatse ingo za Gikristu bo mu Itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda. Ufite inshingano yo gushimangira ubufatanye mu bikorwa bishyira imbere ubuzima bw’umuryango.

‘Father’s Union’ yatangiriye i Remera muri EAR Diyosezi ya Kigali mu 2008, yakomeje igera no mu bundi bucidikoni icyenda na paruwasi 74 zigize iyi Diyosezi. Nyuma yaho itangizwa no mu zindi Diyosezi z’u Rwanda.

Inama yitabiriwe n’abacidikoni, abapasitori, n’abahagarariye Fathers’Union baturuka muri Paruwasi zose.
Acidikoni Eric Niyigena yashimiye abitabiriye iyi nama, abasaba gukomeza gukora neza
Abateguye inama banyuzwe n’uko yagenze n’umusaruro yatanze
Abitabiriye iyi nama bashimye ibikorwa byagezweho n’abagabo mu gihe cy’umwaka
Jeremiah Nsengiyumva yasabye ko ibikenewe byose mu kubaka umuryango uhamye byakorwa hagendewe ku mategeko
Selubuga Alex yavuze ko kuri ubu Fathers’ Union irimo igana aheza kurutaho
Rev. Joas Mukiza yasabye abagabo gukoresha imbaraga zabo baremanywe mu byubaka imiryango yabo
Acidikoni Felicien Mpungirehe avuga ko bagiye guhagurutsa abagabo (FU), abagore (MU) n’urubyiruko (YU) bakava mu mico itari myiza
Charles Byimbazi yasabye abagabo kugira uruhare mu gutanga umusanzu w’abanyamuryango
Odel Rugema yavuze ko abagabo bitezweho kugira impinduka nziza n’uruhare rufatika mu bikorwa byose bya diyosezi
Dr Ntahompagaze yavuze ko muri paruwasi zose abagabo bakwiye kubaka ingo zirambye
Umuyobozi wa Father’s Union, James Kazubwenge, yasabye abitabiriye Inama kuba abagabo bakoreshereza Imana impano n’ubutunzi bwabo mu kwagura ubwami bwayo
Mu Itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda, abagabo biyemeje kubaka ingo za Gikirisitu
Rev. Dr Antoine Rutayisire yasabye abagabo gusobanukirwa inshingano zabo
Abitabiriye iyi nama bafashe ifoto rusange

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW