Abagizi ba nabi bavunaguye ibiti by’ikawa ya Mudugudu

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abagizi ba nabi bavunaguye Ibiti by'Ikawa bya Mudugudu

Nyanza: Umukuru w’Umudugudu wo mu karere ka Nyanza yasanze bamuvunaguriye ibiti mu murima we w’ikawa.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma mu kagari ka Gahombo mu mudugudu wa Karugando.

UMUSEKE wamenye amakuru ko umukuru w’Umudugudu wa Karugando witwa SIBOMANA Jeremie w’imyaka  52 aho mu masaha ya mu gitondo yagiye mu murima we wa Kawa asanga abantu batahise bamenyakana bavunaguye ibiti bya Kawa mirongo itanu (50).

Abatuye muri kariya gace babwiye UMUSEKE ko hakekwa umugabo  usanzwe uvugwaho ubujura.

Nyuma y’ubwo bugizi bwa nabi,ubuyobozi bw’Umudugudu wa Karugando bwafashe icyemezo cyo kumwirukana mu Mudugudu kubera ubwo bujura , akaba ari umucumbitsi.

Inzego bireba zikaba zatangiye gushakisha uriya ukekwa kugira ngo afatwe.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza