Abakuru b’ibihugu bya EAC biyemeje gushyigikira Raila Odinga

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Abakuru b'ibihugu bya EAC biyemeje gushyigikira Raila Odinga

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biyemeje gushyigikira Raila Odinga ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ni mu gikorwa cyo gutangaza kandidatire ya Raila Odinga cyayobowe na Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, cyabahurije hamwe mu gihugu cya Kenya, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024.

Abakuru b’ibihugu bya EAC bitabiriye uyu muhango ni Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru w’uyu Muryango, Salva Kiir Mayardit, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.

Perezida Paul Kagame yahagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, naho Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca ahagararira Evariste Ndayishimiye.

Nyuma y’icyo gikorwa cyarimo n’abandi bayoboye ibihugu bya Afurika harimo na  Jakaya Mrisho Kikwete wabaye Perezida wa Tanzania na Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria.

Raila Odinga anyuze ku rubuga rwa X yashimiye abo byanyacyubahro aho yanditse ati ” Nishimiye ubufasha bwa Perezida Ruto, Museveni, Suluhu, Kiir, Kagame, Ndayishimiye, Kikwete na Obasanjo, kunyongerera intege no kunshyigikira mu gihe twatangiye ibikorwa byo kwiyamaza muri Komisiyo ya AU.”

Yakomeje ati “Twese hamwe turashoboye kandi tuzagera ku mahoro, iterambere n’uburumbuke bwa Afurika, Urugendo ruratangiye.”

Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya ahanganye n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti,  Mahmoud Youssouf, Anil Kumarsingh Gayan wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mauritius na Richard James Randriamandrato wayobowe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Madagascar.

Bose bazishakamo uzasimbura Umunya-Tchad Moussa Faki Mahamat ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu matora azaba muri Gashyantare 2025.

- Advertisement -

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW