Abanyamadini basabwe kugira uruhare mu mibanire myiza y’ingo

Abanyamadini basabwe kurenga ku nyigisho batanga bakegera abayoboke babo bakamenya uko ingo zabo zibayeho, ndetse bakabaganiriza ku birebana n’imibonano mpuzabitsina.

Ibi babitangaje nyuma y’ibiganiro byari bimaze amezi atatu bihuza abagize umuryango mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo biwugarije.

Abahuguwe bavuga ko hari byinshi babonye nk’ibisubizo bya bimwe mu bibazo byugarije umuryango muri iyi minsi.

Ruzagiriza Boniface umuyobozi w’itorero rya International Pantecote Hollines, avuga ko mu byangiza umuryango aribyo abana bakura babona mu miryango bakomokamo bakumva ko ariko bigomba kugenda kandi ari ukwibeshya.

Ati “Nk’ubu hari ibimeze nka karande aho umuntu yisanga akora ibyo yabonanye se na sekuru, akumva ko ari ko bigomba kugenda kandi wenda ari ko ibihe byabo byari bimeze, inyigisho nk’izi zikwiye guhabwa urubyiruko bakirinda kugendera ku bisekuruza byahindura umuryango.”

Yakomeje avuga ko bikenewe ko bagiye kujya banigisha izi nyigisho zo kubaka imiryango mu matorero aho guhora buri gihe muri bibiriya.

Ndizihiwe Faustin umuyobozi w’itorero African England Church avuga ko mubyo yabonye harimo umuti ukomeye w’ibiganiro bihoraho hagati y’umugabo n’umugore.

Ati “Ingo zisenyuka inyinshi ni iz’abakrisitu, amakimbirane yabaye menshi buri gihe twumva ubwicanyi hagati y’abashakanye, twabonye ko igisubizo kirambye kuri ibi bibazo ari uko habaho uburyo bwo kuganira hagati y’umugabo n’umugore ku byo batumvikanaho, kandi batuje kuko byatuma ibibazo byo mu miryango bikemuka n’igihugu kigatera imbere kuko iyo babanye nabi kibihomberamo.”

Abitabiriye ibiganiro bagaragazaga akanyamuneza

Kagame Kaberuka Alain umuhuzabikorwa w’umuryango Duhumurizanye Iwacu mu karere ka Rubavu yasabye abanyamadini guhindura imyumvire y’abayoboke babo ku birebana n’imibonano mpuzabitsina ntibibe ibyo kuvugirwa mu bwihisho.

- Advertisement -

Ati “Twagize impuguke yatweretse ko kamere ndetse n’umuco bivamo ibibazo mu muryango nko kuganira ku mibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye bifatwa nk’ibanga bakanabikoresha abandi ku gahato, nta mwanya wo kubyumvikaho, bikorwa bite, bica mu zihe nzira iyo bibaye ibibazo birangira bivuye mu cyumba ingaruka zikagera no ku bana.”

Yakomeje avuga ko ariyo mpamvu biyambaje abanyamadini kuko bahura n’abantu benshi babasabye guhindura imyumvire y’abayoboke kugira ngo ibirebana n’ibitsina ntibikomeze kuba ibintu bitavugwa.

Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza ya 2021-2022, igaragaza ko ikibazo cyari cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ugutandukana burundu kw’abashakanye.

Muri uwo mwaka abatandukanye bageraga ku 3,322. Iyi raporo igaragaza kandi ko 80% y’ingo zasenyutse zari zitaramarana imyaka15.

MUKWAYA Olivier i RUBAVU