Abarokokeye mu Gatumba bashyikirije ikirego mu nkiko z’u Rwanda, Uburundi na Congo

Bamwe mu barokokeye mu Gatumba ho mu gihugu cy’iBurundi bavuga ko bamaze gushyikiriza Inkiko za Congo, uRwanda, ni mu Gihugu cy’iBurundi bifuza ko abishe ababo bahanwa.

Abatanze ibyo birego ni abarokokeye mu nkambi yo mu Gatumba bibumbiye mu Muryango witwa Foundation Gatumba babinyujije mu banyamategeko batandukanye bari mu mahanga.

Aba babivuze ubwo hibukwaga ku nshuro ya 20 Abanyamulenge 166 biciwe mu nkambi yo mu Gatumba.

Past Yagabo Jeanne umwe mu barokokeye mu Gatumba, kuri ubu akaba atuye muri Amerika avuga ko ubu bwicanyi bwakorewe ababyeyi n’abavandimwe be bwabaye afite imyaka 13 y’amavuko.

Avuga ko babanje gushyikiriza ikirego abanyamategeko batandukanye babatekerereza bamwe mu babiciye abantu babyigambye bikimara kuba bagihari kugeza ubu bakaba batarashyikirizwa Ubutabera.

Yagabo avuga ko mu babishe harimo interahamwe zavugaga ururimi rw’Ikinyarwanda, abo muri FNL bo mu Burundi, abasirikare ba Congo bavugaga ururimi rw’ilingala, igiswahili ndetse n’igifaransa.

Ati “Agathon Rwasa na Past Habimana biyemereye ubwabo ko aribo bagize uruhare muri ubwo bwicanyi kugeza ubu ntabwo barafatwa baracyidegembya.”

Dr Rutebuka Jules uhagarariye igikorwa cyo kwibuka avuga ko muri iyi myaka 20 bakomeje gutakamba bagaragariza isi abanyamulenge by’umwihariko n’abatutsi muri rusange ko barimo kwicwa abakiriho bagakorerwa ivangura.

Ati “Ubu twamaze gutanga ikirego duhereye iBurundi, Congo n’uRwanda kuko ababishe niho baje baturuka.”

- Advertisement -

Rutebuka avuga ko hari ibimenyetso bakusanyije byerekana ko abakoze ubu bwicanyi ari bamwe mu ngabo za Congo kuko bazi n’aho baje baturuka ndetse na gace bakoreragamo.

Avuga ko usibye ikirego bashyikirije ibi bihugu, hari inyandiko ikubiyemo ibirego bashyikirije Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwo mu Buholandi, akavuga ko bizeye ko abarokotse bazahabwa ubutabera.

Amb Joseph Mutaboba wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo kwibuka, avuga ko ubutabera ari umuntu ubuharanira.

Ati “Nimwe mugomba guharanira ubwo butabera nta wundi mubutezemo muhaguruke mubivuge.”

Yakomeje agira ati “Agathon Rwasa yabyemeye yahawe umwanya muri Leta y’i Burundi ariko mumenye ko icyaha cya Jenoside kidasaza.”

Amb Mutaboba yashoje ijambo rye avuga ko kugeza ubu muri Congo, bagifite inzika yo guhiga uwitwa umututsi, aba ko abashaka ubutabera bakwiriye gusaba ko abagize uruhare bose mu bwicanye bukorerwa Abanyamulenge n’abavuga Ikinyarwanda bahanwa

Bamwe mu banyamategeko batanze ibiganiro bavuga ko gushaka ubutabera no guhuza imbaraga aribyo bikenewe kugira ngo abagize uruhare muri ubu bwicanyi baryozwe ibyo bakoze.

Past Jeanne Yagabo umwe mu barokokeye mu Gatumba avuga ko bazakomeza guharanira Ubutabera kugeza babuhawe
Dr Rutebuka Jules uhagarariye igikorwa cyo kwibuka
Bamwe mu banyamategeko bavuga ko inyandiko z’ibirego batanze muri ibi bihugu bizatanga ubutabera.
Bishop Masengo Fidèle na Madame we bitabiriye umuhango wo kwibuka

Abarokotse ubu bwicanyi bavuga ko bazakomeza guharanira ko ubutabera buhabwa abakorewe ubwicanyi.
Dr Mugabe Aggée avuga ko kwirwanaho ariyo nzira yonyine yo guhangana n’akarengane

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kigali.