Abasirikare bakoze imyitozo yo hejuru yo kurinda ikibuga cy’indege

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abasirikare berekana uko batabara ikibuga cy'indege bibaye ngombwa

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe habereye umwitozo ngiro wo kubahiriza amategeko mpuzamahanga y’uburyo umutekano w’ibibuga by’indege ucungwa mu gihe haramuka hagaragaye icyateza umutekano muke.

Uyu mwitozo wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Kanama 2024, witabiriwe n’abakozi bo ku kibuga cy’indege ndetse n’abashinzwe umutekano mu nzego zitandukanye.

Wakurikiwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, Yvonne Makolo; Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege (Rwanda Airports Company), Charles Habonimana, abayobozi mu Ngabo na Polisi n’abandi.

Muri uyu mwitozo ngiro ngarukamwaka harebwe uko Ikibuga cy’Indege cya Kigali cyiteguye gucunga umutekano w’abagenzi mu gihe haba habaye igitero.

Mu byitabwaho mu gusuzuma uko ikibuga cy’indege gihagaze, harebwe ku buryo inzego z’igihugu n’abafatanyabikorwa bitwaramo, bagafatanyiriza hamwe mu butabazi mu gihe haba habonetse igitero cy’igisasu kigabwe ku kibuga cy’indege, uburyo inzego zihakorera n’inzego z’igihugu zikorana mu butabazi.

Ibi bijyana no kureba uko ibikorwa by’ubutabazi bikorwa ariko ntibitambamire serivisi, ahubwo zigakomeza gutangwa kandi abagenzi bafite umutekano.

Mu gukora uyu mwitozo, hafashwe urugero rw’abantu binjiye ku kibuga cy’indege bakekwaho gushaka guturitsa igisasu, inzego zose z’igihugu zirimo izikora ku kibuga cy’indege, abakora ubutabazi, abaganga n’abandi bose barakorana hatangwa amakuru, abo batanzweho urugero ko bashakaga guhungabanya umutekano barafatwa, hakorwa ubutabazi.

IVOMO: RBA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW