Amatara yatumye RPL ihindura Ingengabihe y’imikino

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Rwanda Premier League) rwamaze guhindura amasaha azaberaho imikino y’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona Rayon Sports na Gasogi United zizakirira kuri Kigali Péle Stadium.

Ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2024/25 yateganyaga ko ku wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024, ikipe ya Rayon Sports yagombaga kwakirira Amagaju FC kuri Kigali Péle Stadium, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Icyakora, Rwanda Premier League yamaze gushyira hanze itangazo, yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ivuga ko “Nyuma y’inama yahuje Rwanda Premier League, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Umujyi wa Kigali, byagaragaye ko Kigali Péle Stadium ifite ikibazo cy’urumuri rudahagije.”

Iri tangazo ryakomeje rivuga ko guhera ku mikino y’Umunsi wa Kabiri, “Imikino yari iteganyijwe gukinwa saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba yose izimurirwa saa Cyenda mu gihe icyo kibazo kigishakirwa umuti.”

Umukino rukumbi wari uteganyijwe kuba saa Kumi n’Ebyiri kuri uyu munsi, ni uwo Rayon Sports izakiramo Amagaju. Nyuma y’aho uyu mukino ushyiriwe saa Cyenda z’igicamunsi, byabaye ngombwa ko umukino Gasogi United yagombaga kwakiramo Marine FC kuri iyo saha wigizwa imbere ugashyirwa saa Sita n’Igize z’amanywa.

Mu mwaka w’imikino ushize ni bwo iyi Stade yagize ibibazo by’amatara, ndetse byanatumye FERWAFA yimura umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona, Rayon Sports yagombaga kwakiramo APR FC saa Kumi n’Ebyiri z’umugoro, ushyirwa saa Cyenda.

N’ubwo bimeze bityo ariko, iyi Stade iheruka kwakira umukino saa Kumi n’Ebyiri, ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Azam FC igitego 1-0, mu mukino w’Umunsi w’Igikundiro wabaye ku wa 3 Kanama.

Imikino yo kuri KPS yahinduriwe amasaha kubera amatara

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW