Amatora ya Njyanama mu Mujyi wa Kigali yasubitswe

Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali hamwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), batangaje ko amatora y’abajyanama baharagarariye buri Karere kagize uyu Mujyi hamwe n’ay’Abajyanama bayobora Umujyi yasubitswe.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko yasubitse aya matora kugira ngo Abajyanama Batanu, bashyirwaho na Perezida wa Repubulika na bo babanze baboneke, ikaba izasubukura aya matora ari uko bamaze kuboneka.

Itangazo rigira riti “ Amatora y’Abajyanama bahagarariye uturere tw’Umujyi wa Kigali mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yari ateganyijwe uyu munsi yasubitswe.”

Komisiyo y’Amatora itangaza ko igihe kindi amatora azaba kizatangazwa.

Inama Njyanama y’Umujyi wa ubusanzwe igizwe n’Abajyanama 11, barimo  Batandatu  batorwa mu turere dutatu tugize uyu Mujyi, hamwe na Batanu  bagenwa na Perezida wa Repubulika.

Iyo bamaze kuzura uyu mubare(11) bahita bitoramo Biro nyobozi y’Inama Njyanama hamwe na Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali igizwe na Mayor na ba Visi Mayor babiri.

UMUSEKE.RW