APR yasezereye Azam mu marushanwa Nyafurika

Biciye kuri Ruboneka Bosco na Mugisha Gilbert, ikipe ya APR FC yatsinze Azam FC yo muri Tanzania ibitego 2-0, ihita iyisezerera mu ijonjora ry’ibanze mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League).

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 24 Kanama 2024, kuri Stade Amahoro, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

APR FC yasabwaga gutsinda ikinyuranyo cy’ibitego bibiri kugira ngo isezereye Azam FC yari yarayitsinze igitego 1-0 mu mikino ubanza wabereye muri Tanzania.

Umutoza Darko Novic wongeye kwiyunga n’abafana, yari yakoze impinduka ebyiri mu bakinnyi bakinnye umukino ubanza kuko Richmond Lamptey na Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ bari bahaye umwanya Taddeo Lwanga na Mugisha Gilbert.

Igice cya mbere cy’imikino cyihariwe cyane na APR FC yatizwaga umurindi n’abakunzi bayo bari benshi.

Azam FC yakiniraga inyuma cyane irinda izamo ryayo kuko uretse koruneri babonye mu masegonda ya mbere umupira ugitangira, indi minota yose y’igice cya mbere nta bundi buryo bigeze barema; ibyatumye basoza iki gice nta n’ishoti bateye mu izamu rya Pavelh Ndzila.

Bitewe n’uko kwinjirana ubwugarizi bwa Azam FC byari byabagoye, abasore ba APR FC bakoreshaga imipira miremire banyuzaga mu mpande zariho Mugisha Gilbert na Ruboneka Jean Bosco. Mu buryo bwinshi aba bahungu bageragezaga bafatanyije na Mamadou Sy wari imbere ntibwatangaga umusaruro bitewe n’uko imipira bayitereraga kure, iyo umunyezamu adafashe ikajya hanze.

Ruboneka Jean Bosco wakinaga neza cyane, nyuma yo kugerageza uburyo bubiri ntibimuhire yaje gufungura amazamu ku munota wa 45. Iki gitego cyavuye ku mupira wahinduwe na Kapiteni Niyomugabo Claude maze urenga ab’inyuma ba Azam FC, Ruboneka wari uhagaze wenyine awutera mu izamu kiba kiranyoye.

Iyi kipe ifite agatubutse muri Tanzania yaje mu gice cya kabiri ishaka kubona igitego kuko impamba bari bitwaje yari imaze kuribwa.

- Advertisement -

Ugufungura umukino kw’iyi kipe kwatumye Nyamukandagira irushaho guhererekanya neza kuko noneho imyanya yo gukiniramo yari imaze kuboneka. Mu minota ya mbere bakiva kuruhuka, Azam FC yagerageza uburyo bwinshi burimo na koruneri babonaga gusa ntibibahire.

Ku munota wa 62, APR FC yashimangiye ko ubutumwa baherutse guhabwa n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubaraka Muganga zabacengeye, maze batsinda igitego cya kabiri cyongereye icyizere cyo kwitwara neza.

Iki gitego cya kabiri cyavuye ku mupira mwiza Ruboneka Jean Bosco yari ahinduye mu rubuga rw’amahina rwa Azam FC, Mamadou Sy awuturisha akoresheje agatuza, agerageje kuwushyira mu izamu barawitambika. Umupira wahise usanga Mugisha Gilbert wahise awutanguranwa n’umukinnyi wa Azam ndetse n’umunyezamu, ku bw’amahirwe ye birangira abashije kuwushyira mu nshundura.

Imunota yari isigaye yari iyo gucunga neza intsinzi bari bamaze gukorera kubera ko yari ihagije ngo bakomeze mu kindi cyiciro. Umutoza Darko Novic yahise akora impinduka, Mahamadou Lamine Bah aha umwanya Richmond Lamptey, ndetse nyuma y’aho Niyibizi Ramadhan na Victor Mbaoma bakorera mu ngata Mugisha Gilbert na Mamadou Sy. Taddeo Lwanga wagize akabazo k’imvune nyuma yo gukuramo umupira uremereye wavuye kuri coup franc, na we yahaye umwanya Aliou Souane.

Imunota ya nyuma yihariwe na Azam FC yashakaga kubona igitego cyo hanze cyari kuyitabara. Muri iyi minota yageragezaga imipira ya kure igakurwaho n’ab’inyuma ba APR FC ndetse iyindi umunyezamu Ndzila akayifata.

Mu minota itandatu y’inyongera, iyi kipe yari ibonye igitego ariko umupira bawutera hanze, umukino uhita urangira utyo.

APR FC yasezereye Azam FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1, izahura na Pyramids yo mu Misiri yazesereye JKU, mu Cyiciro cya Kabiri cy’iyi mikino, ari na cyo giha itike uwugera mu matsinda. Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite amateka mabi kuri Pyramids kuko muri Nzeri umwaka ushize ari yo yayisezereye iyitsinze ibitego 6-1.

Mugisha Gilbert ubwo yari amaze gutsinda igitego cy’intsinzi
Niyigena Clèment yongeye kugira umukino mwiza
Ku ruhande rwa Gilbert nta wahaciye
Abakunzi ba APR FC bari baje kuyitiza umurindi

ISHIMWE YARAKOZE SETH/UMUSEKE.RW