Basketball: APR na REG zageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mukino wa 1/2 w’Igikombe cy’Igihugu, ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots amanota 90-71 igera ku mukino wa nyuma izahuriraho na REG BBC yatsinze Espoir amanota 98-72.

Iyi mikino yombi y’iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya mbere yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 7 Kanama 2023, muri Lycee de Kigali (LDK).

Umukino wa mbere wabaye saa Kumi n’Ebyiri ni uwahuje REG BBC na Espoir BBC. REG BBC yageze muri 1/2, isezereye UGB iyitsinze amanota 91-76 mu gihe Espoir BBC bahuraga yo yasezereye Tigers BBC iyitsinze ku manota 76-71.

Ikipe y’Ikigo cy’Ingufu ntiyigeze itenguha abakunzi bayo bari baje kuyishyigikira kuri iyu mukino kuko yatsinze Espoir bitayigoye ku kinyuranyo cy’amanota 26 (98-72).

Abari bakoraniye muri LDK bari bategerezanyije amatsiko umukino wabaye saa Mbiri n’igice z’ijoro, hagati ya APR BBC na Patriots BBC. Muri 1/4 cy’iyi mikino, APR BBC yasezereye AZOMCO iyitsinze amanota 111-64, naho Patriots bakinnye ikaba yari yasezereye Kepler iyitsinze bigoranye, amanota 78-77.

Uyu mukino kandi wakomezwaga n’uko aya makipe anakurikirana ku rutonde rwa Shampiyona, aho APR ya mbere ifite amanota 33 mu gihe Patriots ya kabiri ifite amanota 30.

Uyu mukino wasize Ikipe y’Ingabo z’Igihugu itsinze Patriots BBC amanota 91-70, ihita igera ku mukino wa nyuma.

Imikino ya nyuma izaba ku wa Gatanu, tariki ya 9 Kanama 2024. Umukino wa nyuma uzahuza APR BBC na REG BBC, mu gihe umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza Patriots na Espoir.

Ikipe izegukana iri rushanwa izahagararira u Rwanda mu Mikino y’Akarere ka Gatanu izaba mu minsi iri imbere.

- Advertisement -
Ni umukino uba uri ku rwego rwo hejuru
Habanje umukino wa REG BBC na Espoir BBC
Patriots BBC yagize umunsi mubi
Abarebye iyi mikino bongeye kuryoherwa na Basket
Espoir BBC yatanze byose ariko byanze
Abeza ba APR BBC bayifashije

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW