Breaking: P. Kagame yirukanye (Rtd)Gen Nzaramba na Col Uwimana mu ngabo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Paul Kagame yirukanye mu ngabo Maj Gen Martin Nzaramba

Perezida Paul Kagame yirukanye mu ngabo (Rtd) Maj. Gen Martin Nzaramba na Col. Dr Etienne Uwimana.

Itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda ntirivuga ko impamvu aba basirikare bo ku rwego rwo hejuru birukanywe mu ngabo z’u Rwanda.

RDF ivuga ko Perezida Kagame yirukanye mu ngabo abandi basirikare bo ku rwego rwa Ofisiye bo hejuru na ba Ofisiye bato 19.

Perezida Paul Kagame yanirikanye, ndetse anategeka ihagarika rya kontaro ku basirikare 195 bo mu yandi mapeti.

Tariki 30 Kanama 2023 nibwo izina Maj. Gen Martin Nzaramba ryasohotse ku rutonde rwa ba General 12 basezerewe mu ngabo.

Uyu mugabo yavutse mu 1967 mu gace ka Mpigi muri Uganda, aho umuryango we wari warahungiye. Ni umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Nyuma yarwo yagiye ahabwa inshingano zitandukanye zirimo no kuyobora Ikigo cy’Ishuri rya Gisikare cya Nasho.

ISESENGURA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW