CAF CL: APR yatsindiwe muri Tanzania – AMAFOTO

APR FC yatsinzwe na Azam FC igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze mu Mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League).

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, tariki 18 Kanama 2024, kuri Chamazi Stadium saa Kumi n’Imwe zo mu Rwanda.

Kera kabaye Umutoza Darko Novic yari yumviye abakunzi ba APR FC bahoraga bamusaba kubanza mu kibuga abakinnyi bashya baguzwe. Mugisha Gilbert ‘Barafinda’, Victor Mbaoma na Niyibizi Ramadan ni bo bari bagiye hanze, maze basimburwa na Mamadou Sy, Lamine Bah na Richmond Lamptey.

Azam FC yari iri mu rugo ni yo yatangiye yotsa igitutu ubwugarizi bwa APR FC. Icyakora, ahagana ku munota wa 12 w’umukino, Nyamukandagira yashoboraga kubona igitego binyuze ku buryo buremereye bwari buremwe na Lamine Bah, ariko Lamptey ateye mu izamu, umunyezamu awushyira muri koruneri yapfuye ubusa.

APR FC yakomeje kotswa igitutu mu minota yari isigaye ngo bajye kuruhuka ariko babyitwaramo kigabo, iminota 45 irangira Pavelh Ndzila adahindukiye.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC, aho Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ yahaye umwanya Niyibizi Ramadhan.

Ku munota wa 56 w’umukino, Niyomugabo Claude yakoreye ikosa Faisal Salum ‘Fei Toto’ maze umusifuzi yemeza ko ari penaliti ya Azam FC.

Umunya-Colombia Jhonier Blanco yahise ayitera neza maze igitego kiba kirabonetse.

Nyuma yo gutsindwa igitego kandi abona kwishyura bishoboka, Darko Novic yongereyemo amaraso mashya, Richmond Lamptey, Ruboneka Jean Bosco na Mamadou Sy baha umwanya Victor Mbaoma, Godwin Odibo na Taddeo Lwanga. Mu minota ya nyuma y’umukino na bwo Lamine Bah wagize akabazo k’imvune yaje gukorerwa mu ngata na myugariro Aliou Souane.

- Advertisement -

Iyi Kipe y’Ingabo yakomeje kugerageza uburyo yabona igitego ariko na Azam FC ikarushaho gushaka icya kabiri kugira ngo izajyane impamba ihagije mu mukino wo kwishyura, ariko umusifuzi ahuha mu ifirimbi bwa nyuma nta zindi mpinduka zibaye.

Umukino wo kwishyura uzaba nyuma y’icyumweru kimwe gusa; ni ukuvuga ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Kanama 2024, kuri Stade Amahoro/ Kigali Péle Stadium.

Umunya-Colombia, Blanco ni we wafashije Azam FC kubona intsinzi
APR FC yagiriye ibihe bibi kuri Azam Complex Chamazi
Abakinnyi ba Azam FC bagoye APR FC
Fei Toto yagaragaje ubushobozi bwo hejuru
Abakunzi ba APR FC ntacyo batakoze
Niyigena Clèment yatanze byose ariko byanze
Yannick Bangala ni umwe mu beza Azam FC ifite
Mamadou Sy ntiyabaye mwiza muri uyu mukino

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW