Cricket: Malawi yegukanye irushanwa ryaberaga i Kigali

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu ya Mali ya Cricket y’Abangavu batarengeje imyaka 19, yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, ryaberaga i Kigali (ICC U19 Women’s T20 World Cup Africa Division 2 Qualifiers).

Ku wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024, hakinwaga imikino ya nyuma mu irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 19 muri Cricket.

Mu mukino wari utegrejwe na benshi, Malawi yatsinze Kenya mu mukino wagaragaje urwego rwo hejuru.

Muri uyu mukino Kenya, ni yo yatangiye ishyiraho amanota, maze ishyiraho amanota 109 muri overs 20.

Malawi ntiyahabwaga amahirwe na benshi bitewe n’uko yatangiye umukino, ariko nyuma yaje gutungurana isezerera Kenya iyitsinze ku kinyuranyo cya wickets ebyiri, ndetse ikaba yashyizeho amanota 110, mu gihe Kenya ikaba yakuyemo abakinnyi umunani ba Malawi.

Malawi ikaba yabonye intsinzi biciye ku kinyuranyo cya wickets ebyiri.

Malawi Na Kenya zikaba zahise zizamuka muri cyiciro cya mbere (Division 1), aho zasanze amakipe arimo u Rwanda, Zimbabwe, Uganda, Tanzania, Nigeria na Namibia.

Ibi bihugu bizahurira i Kigali kuva taliki ya 20-30 Nzeli 2024, zishakamo izigomba kujya mugikombe cy’Isi.

Malawi yavuye i Kigali imwenyura
Yatunguye benshi yegukana irushanwa ryaberaga i Kigali
Umukino wari Malawi na Kenya, wari utegerejwe na benshi

UMUSEKE.RW

- Advertisement -